Jenoside: Ndimbati washakishwaga byemejwe ko yapfiriye mu Rwanda mu buryo butazwi

Urwego rwashyizweho ngo ruarangize akazi kari katangiwe n’Urukiko Mpumahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, urwari rwashyiriweho Yougoslaviya, IRMCT, rwemeje ko Ndimbati Aloys yapfuye.

Ndimbati Aloys yashakishwaga kubera ibyaha akekwaho yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994.

Uyu yari Burugumesitiri wa Komini ya Gisovu muri Perefegitura ya Kibuye, akaba yari mu Ishyaka rya MRND.

Impapuro zimuta muri yombi zashyizweho mu Ugushyingo 1995

IRMCT binyuze mu biro by’Umushinjacyaha, (OTP) kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo, 2023 yemeje ko Aloys Ndimbati, umwe mu bashakishwaga cyane mu bari bashyiriweho impapuro zo kubafata n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha, (ICTR), yapfuye.

Ndimbati, yakekwagwaho ibyaha 7 bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ibyaha byibasira inyoko muntu bigamije kurimbura, ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, n’itoteza.

Inyandiko ya IRMCT ivuga ko mu gihe Jenoside yabaga, Ndimbati yagiye hirya no hino muri Komine ya Gisovu ashishikariza abantu kurimbura Abatutsi.

Ndimbati ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Charles Sikubwabo ugishakishwa, bateguye ibitero byo kwica Abatutsi muri Komine Gisovu no mu Bisesero, mu kwezi kwa Mata na Kamena 1994.

IRMCT ivuga ko Ndimbati bivugwa ko we ubwe yateguye, kandi akagira uruhare mu kwica ibihumbi by’Abatutsi harimo abari bahungiye mu misozi ya Bisesero, Kidashya, Muyira, mu buvumo bwa Nyakavumu, ku misozi ya Gitwe, Rwirambo, Byiniro na Kazirandimwe.

- Advertisement -

Muri Nyakanga 1994, iperereza ryakozwe ngo rigaragaza ko Ndimbati n’umuryango we bahungiye muri Zaire, mu nkambi ya Kashusha.

Nyuma yahoo ngo baje kujya ahitwa i Kisangani.

Mu mwaka wa 1997, mu kwezi kwa Kamena, Ndimbati ngo yarahungitse, aza mu ndege y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR ava i Kisangani ajya i Kanombe.

Ndimbati Aloys byemejwe ko yapfuye mu buryo butazwi mu 1997

Iperereza ngo ryaje gusanga Ndimbati yarapfuye muri uko kwezi kwa Kamena 1997, agwa muri Segiteri ya Gatore, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

IRMCT ivuga ko iperereza ritagaragaje uburyo Ndimbati yapfuyemo, gusa ngo ntabwo yigeze ava mu murenge wa Gatore, kandi ibye ntibyongeye kumenyekana.

Ngo nta bindi bimenyetso byizewe byerekana ko yaba ari muzima nyuma ya kiriya gihe, Kamena 1997.

Iperereza ryakozwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda na ryo ngo rigaragaza ko Aloys Ndimbati yapfuye.

IRMCT ivuga ko nubwo abo Ndimbati yaba yarahemukiye batazamubona aburanishwa, cyangwa ngo ahanwe, ariko ngo bazagira ibyo bakira nyuma yo kumenya ko atakihishahisha, kandi ko ntacyo agitwaye Abanyarwanda.

Urwego rwa IRMCT ruvuga ko hasigaye abakekwaho Jenoside 2 bagishakishwa mu bari bashyirihweho inyandiko zo kubafata n’urukiko rwa ICTR, ari bo Charles Sikubwabo na Ryandikayo.

Kuva muri Gicurasi 2020 kugeza ubu, itsinda ryashyizweho ngo rishakishe abari bakurikiranyweho Jenoside bahunze ubutabera, ryafashe abantu babiri, Félicien Kabuga na Fulgence Kayishema.

Iri tsinda kandi ryemeje ko abashakishwaga bane bapfuye, ari bo Augustin Bizimana, Protais Mpiranya, Phénéas Munyarugarama n’uyu Aloys Ndimbati.

Mpiranya washakishwaga ngo aryozwe icyaha cya Jenoside yapfuye muri 2006

UMUSEKE.RW