Mpiranya washakishwaga ngo aryozwe icyaha cya Jenoside yapfuye muri 2006

Urwego rwa IRMCT (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals) rwashyizweho ngo rusoze akazi k’Urukiko Mpanabyaha rwa Arusha, rwatangaje ko (Major) Protais Mpiranya rumaze igihe rushakisha yapfuye muri 2006.

Protais Mpiranya washakishwaga kubera uruhare yagize muri Jonoside yarapfuye

IRMCT yatangaje kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi, 2022 ko Protais Mpiranya yapfuye tariki 5 Ukwakira, 2006 i Harare muri Zimbabwe.

Umushinjacyaha Mukuru w’urwego rwa IRMCT, yemeje ko Protais Mpiranya, yapfuye, ubu hakaba hasigaye abari ibikomerezwa muri Leta ya kera bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri batanu.

Umushinjacyaha Mukuru, Serge Brammertz yavuze ko Protais Mpiranya wari ukuriye Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu ubwo Jenoside yabaga, nyuma akaba umwe mu bayobozi bo hejuru ba FDLR, yashyiriweho impapuro zo kumufata mu mwaka wa 2000, zikozwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR ariko izo mpapuro zatangajwe ku mugaragaro muri 2002.

Yavuze ko nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha basanze Protais Mpiranya yarapfuye tariki 5 Ukwakira, 2006 aguye i Harare, muri Zimbabwe.

Nyuma y’uko hashyizweho inyandiko zo kumuta muri yombi, Mpiranya yahungiye muri Zimbabwe mu mpera za 2002, kugeza ubwo yaguyeyo.

Umushinjacyaha Mukuru, Serge Brammertz yagize ati “Kuba muri Zimbabwe kwa Mpiranya, no kugeza apfuye, byakomeje guhishwa n’umuryango we, ndetse n’abantu b’inshuti ze, no kugeza n’ubu.”

Protais Mpiranya yashinjwaga ibyaha 8 bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, n’ibyaha by’intambara.

By’umwihariko yashinjwaga kwica abayobozi batemeraga Jenoside ubwo yari igitangira barimo Minisitiri w’Intebe, Mme Agathe Uwilingiyimana, Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga, Minisitiri w’Ubuhinzi, na Minisitiri w’Itangazamakuru icyo gihe.

- Advertisement -

Yanashinjwaga kwica abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda bakaba bariciwe hamwe na Minitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana.

 

Major Protais Mpiranya ni muntu ki?

Inkuru UMUSEKE wakuye kuri Internet yanditswe tariki 16 Gicurasi, 2012 ivuga ko Protais Mpiranya yavutse mu 1960, avukira mucyahoze ari Komini Giciye, muri Gisenyi. Yaturukaga mu muryango uciriritse w’abana umunani.

Nyuma y’amashuri abanza yize icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kuri Shyira, arangiriza amashuri yisumbuye mu Byimana.

Yinjiye mu Ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) afite imyaka 19 gusa mu 1979. Yarangije muri iryo shuri mu 1983 ari sous-lieutenant yoherezwa gukora muri Gendarmerie.

Hagati ya 1984 na 1986 yagiye mu mahugurwa mu gihugu cy’ubudage mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda. Yagiye no mu mahugurwa mu gihugu cy’u Bufaransa muri Groupe d’Intervention de la Gendarmerie Nationale (GSIGN) aho yize ibyo kurinda abayobozi.

Hagati ya 1990 na 1991 yari muri Monitoring Team, yari ishinzwe gucunga umupaka w’u Rwanda na Uganda.

Mu 1991 yimuriwe muri Bataillon Garde Présidentielle yategekwaga na Lieutenant-Colonel BEM Léonard Nkundiye ndetse yaje no kumusimbura aba umukuru wa Bataillon GP guhera mu 1993.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyalimana, yahawe inshingano zo kurinda Perezida, Dr Théodore Sindikubwabo ndetse no kurinda ikigo cya Kimihurura cyari cyugarijwe n’ingabo za FPR.

Muri Nyakanga 1994, Bataillon Garde Présidentielle iri mu mitwe y’ingabo yasohotse muri Kigali bwa nyuma mu gikorwa cyo gusohoka mu mujyi wa Kigali kiswe: ”Opération Champagne”.

Nyuma y’ifatwa rya Kigali, Major Mpiranya yari afite inshingano zo guhungisha Perezida Sindikubwabo ndetse no guhungisha umurambo wa Perezida Habyalimana.

Yahungiye muri Zaïre ya kera kimwe n’izindi mpunzi, mu 1996 yahushijwe na Polisi ya Cameroun ubwo hafatwaga ba Colonel Theoneste Bagosora n’abandi i Yaoundé, yahungiye muri Congo Brazzaville mu 1997.

Iyo nkuru yandikwa byavugwaga ko Maj. Mpiranya yaba yarapfuye mu 2006, ariko hari n’andi makuru avuga ko yaba akiriho yihishe muri Zimbabwe.

UMUSEKE.RW