Karasira Aimable yasabye urukiko kuvuzwa ngo ahangane n’Ubushinjacyaha

Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga yatangiye kuburana mu mizi asaba urukiko ko yavuzwa kugirango abone uko yitegura guhangana n’ubushinjacyaha.

Amataratara mu maso, imyenda isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, inkweto zizwi nka boda boda, ishapure mu ijosi, isaha ku kaboko n’impapuro mu ntoki icyarimwe n’ibitabo yewe yarafite n’ibisuguti(biscuits), uku niko Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga kuri uyu wa kane  yagaragaye mu rukiko.

Karasira atangira kuburana mu mizi yari yunganiwe na Me Evode Kayitana wenyine kuko Me Gatera Gashabana atari ahari kuko yagiye mu kazi hanze y’igihugu ariko azagaruka.

Karasira yasabye urukiko ko mu maburanisha aheruka hari ibitaranditswe yavuze.

Karasira avuga ko mu byo yavuze handitswe kimwe  cya gatatu(1/3) maze umucamanza amwemerera ko yavuga ibitaranditswe maze bikandikwa.

Karasira yavuze  ko ibyo aburana avuga bizajya mu mateka

Ati”Ibya njye mujye mubyandika kuko bizajya mu mateka ni nka Yezu kwa Pirato.”

Umucamanza yahise amusaba ko yaha umwanditsi w’urukiko  inyandiko afite maze ibyo avuga akabyandika.

Karasira nawe ati”Mpaguruke ndabyemerewe?”

- Advertisement -

Umucamanza ati”Yego nta kibazo”

Karasira ati”Erega iyo mpagurutse njye mundeba nabi.”

Umucamanza ati”Inde ukureba nabi?”

Karasira ati”Ehhhhhhh ubwo narinketse ko mundeba nabi.

Amarangamutima y’abari mu rukiko yazamutse basekera icyarimwe.

Karasira yahagurutse ajya  guha no kwereka umwanditsi w’urukiko mu gusubira mu byicaro yanyereyeho gato maze ati”Naringuye uwarose nabi burinda bucya.”

Karasira yahise akomeza yirira ibisuguti yari afite.

Umucamanza ati”Karasira ko mbona hari ibintu uri kurya kandi bitemewe ni ukubera uburwayi?”

Karasira ati”Yego, ndarwaye n’ubu ndakonje izi biscuits nazihawe n’abacungagereza.”

Umwanditsi w’urukiko yanditse ibyo Karasira yavugaga ko bitanditswe kandi umucamanza amwibutsa ko umwanditsi atandika byose cyakora yandika iby’ingenzi kandi ibyo avuga urukiko rubifite mu majwi n’amashusho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Karasira ibyaha aregwa bine muri byo yabikoreye kuri murandasi, akabisakaza ku miyoboro itandukanye ya YouTube harimo n’iye bwite yishingiye, maze buvuga imikorere y’ibyaha aregwa byose uko ari bitandatu.

Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cyo guhakana Jenoside, ubushinjacyaha bwavuze ko Karasira yavuze ko jenoside itateguwe.

Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cyo guha ishingiro jenoside bwavuze ko Karasira mu biganiro yatambukije kuri YouTube yavuze ko Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana yakoze jenoside yirwanaho.

Ubushinjacyaha ku cyaha cyo gukurura amacakubiri, ubushinjacyaha bwavuze ko Karasira yatambukije ibiganiro kuri YouTube akoresha amagambo atanya Abanyarwanda

Uhagarariye ubushinjacyaha ati”Karasira yavuze ko muri Gacaca azi abantu bashyizweho….reka tubyihorere n’ibintu twibikiye.”

Buvuga ku cyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, bwavuze ko Karasira yatangazaga ibiganiro ibigize ibyaha.

Buvuga ku cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, ubushinjacyaha bwavuze ko mu isaka ry’urugo rwa Karasira ruri mu mujyi wa Kigali basanzeyo amadorari arenga ibihumbi icumi, basangayo amayero arenga magana atanu, banasangayo miliyoni zirenga eshatu z’amanyarwana kandi ayo mafaranga yasanzwe munsi y’igitanda cye ariko ntiyashoboye gusobanura ibyayo.

Icyaha cy’iyezandonke,bwavuze ko Karasira atashoboye gusobanura ibyayo mafaranga kuko yamufashaga gukora ibyaha.

Urukiko ruhita rufata umwanzuro ko banareba ayo mashusho ni ibitekerezo bya Karasira bituma aregwa.

Me Evode Kayitana wunganira Karasira Aimable yazamuye akaboko k’iburyo asaba ijambo, arihawe asaba ko umukiriya we yavuzwa kuko abaganga batandukanye berekanye ko arwaye kuko uburwayi bwe butamwemerera kwiburanira.

Umucamanza ati”Tugiye gusubira kuri raporo se kandi abaganga baremeje ko arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza kuko n’abantu bari hano ubapimye wasanga bafite uburwayi

Me Evode nawe ati”Sinsaba ko raporo ivaho ariko uwo nunganira ararwaye kuburyo atashobora kwiburanira, umukiliya wanjye yoherezwa i Ndera avurwe azagaruke kuburana ari muzima

Karasira nawe yahise asaba ijambo avuga ko yihanganye

Ati”Ubundi nagakwiye kuba nsohoka aha ariko nabonye iyo nsohotse biba bibi njyewe niteguye kuburana ariko nakize aho kuburanisha umurwayi

Karasira kuburana kuri we yabigeraranyije no kwiruka marato hahanganye udafite akaguru nufite amaguru yombi.

Yagize ati”Ndwaye jenoside none ndegwa jenoside. Mureke mvuzwe kuko njye jenoside nayibayemo nimukomeze muri ibi nshobora gushiduka nkoze ibindi byaha.

Karasira yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bushaka kubyaza umusaruro intege nke ze (Uburwayi bwe), agahamywa ibyaha

Yagize ati”Ubushinjacyaha bwaretse nkavuzwa nkaba muzima tugahangana. Sinshaka kuburana kuko ndwaye n’umunyamategeko wanjye nabizana ngo agiye kubikora ntimubihe agaciro.”

Karasira yemezaga ko ibyo yavuze yumva ari ukuri ariko abamurega bakamubwira ko atari ukuri kandi urukiko rufite ingufu ku buryo ruzanamukatira imyaka 400.

Yagize ati”Aho mfungiye hegeranye n’icyumba Kazungu araramo ndara ndota andya kandi murabona ko umuntu uri imbere yanyu akeneye kuvuzwa adakeneye gufungwa.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko urukiko rugendeye kuri raporo y’abahanga bwafashe icyemezo ko Karasira agomba kuburana kandi Me Evode na Karasira si abaganga kuburyo bakuraho ibyo abaganga bemeje, bugasaba ko urubanza rukomeza kuko yanakoze ibyaha bikomeye.

Urukiko rwahise rwiherera ruvuga ko urubanza rukomeza Karasira agakomeza kuburana.

Abunganira Karasira babajije niba bazakomeza kuburanira Karasira badahembwa.

Bwana Aimable Karasira ahagurutse imbere y’urukiko yavuze ko afite ikibazo kuko urubanza rugitangira, abanyamategeko be bahembwe miliyoni eshanu y’amafaranga, agasaba ubushinjacyaha ko bwakora mu mafaranga ye(Karasira) bugahemba abanyamategeko be cyangwa se akazunganirwa nk’umukene.

Yagize ati”Uko bizarangira erega ndanabizi ariko abamfasha nibahembwe, kuko imitungo yanjye yose nabiriye icyuya niyo nasigiwe n’ababyeyi barayifatiriye sinabona icyo mbahemba ubu.

Me Evode Kayitana nawe avuga ko mbere bahembwe bavuganye n’ubushinjacyaha, bahembwa umushahara wa Karasira yahembwaga akiri umwarimu.

Yagize ati”Twongeye kuyaka ubushinjacyaha buravuga ngo ahari yavuye mu byaha,tukibaza, tuzakomeza kunganira Karasira tudahembwa?”

Urukiko ruvuga ko bagiye kubiganiraho kuburyo ikibazo cy’igihembo cy’abanyamategeko cyakemuka.

Karasira yasoje asaba guhabwa igihe kandi akaba yavurwa ati”Umushinjacyaha anyitege nzaze niteguye duhangane.”

Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga no  kuri YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aregwa ibyaha bitandukanye.

Yunganirwa na Me Gatera Gashabana utari uhari kuko yagiye hanze y’igihugu mu butumwa bw’akazi, ndetse na Me Evode Kayitana wari umwunganiye none.

Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 13 Ukuboza 2023.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Theogene NSHIMIYIMA

UMUSEKE.RW I NYANZA