Kirehe: Mu byumweru Bibiri hatanzwe udukingirizo dusaga ibihumbi 50

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kirehe buvuga ko mu bukangurambaga bw’iminsi 14 hatanzwe udukingirizo 50.414 , ahantu hakunze guhurira abantu benshi kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya Virusi itera SIDA.

Ibi Umuyobozi  Mukuru w’Ibitaro bya Kirehe  bya Kirehe Dr Munyemana Jean Claude yabibwiye Abanyamakuru bakora Imkuru z’Ubuzima bibumbiye mu Ishyirahamwe ABASIRWA.

Dr Munyemana avuga ko  bafashe ingamba zo gukora ubukangurambaga bashingiye ku mubare uteye inkeke w’abafite Virusi itera SIDA ku rwego rw’Igihugu bari ku miti kugeza uyu munsi.

Dr Munyemana avuga ko mu bihumbi birenga 400 by’abatuye aka Karere, abagera ku bantu 5010 muri bo bafite Virusi itera SIDA bakaba bafata imiti.

Uyu Muyobozi avuga ko muri ubu bukangurambaga batanze udukingirizo 50414 babwegereza Umupaka uhuza uRwanda n’Igihugu cya Tanzaniya, kuko ari ahantu hari urujya n’uruza,  mu makoperative atandukanye mu duce dukorerwamo ubucuruzi butandukanye byose bigamije gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Ati”Kwegereza udukingirizo ahantu hahurira abaturage benshi ari kimwe mu bisubizo byo kwirinda kwandura Virusi itera SIDA no kuyikwirakwiza  ku bananiwe kwifata bakunze gukora imibonano mpuzabitsina.”

Munyemana yavuze ko mu zindi ngamba Ubuyobozi bwafashe ari ukongera Umubare w’Ibigo Nderabuzima mu nkambi ya Mahama kuko hashyizwemo Ibigo Nderabuzima bibiri bije byiyongera ku bindi 17 biherereye mu Mirenge igize aka Karere.

Avuga ko muri ubwo bukangurambaga bakoreye mu Murenge wa Gatore basanze abantu 37 aribo bafite ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, abenshi bakaba ari abagore kuko bonyine bagera kuri 31.

Dr Munyemana uyobora IBitaro bya Kirehe avuga ko igikorwa cyo kwegereza udukingirizo abaturage, bagifatanya n’abafatanyabikorwa ba Leta batandukanye hakiyongeraho abajyanama b’Ubuzima kuko barenga 2000.

- Advertisement -

Semwiza Etienne umwe mu bajyanama b’Ubuzima avuga ko mu bukangurambaga bakora bibanda cyane ku bakora uburaya, bakabibutsa ko mu gihe cyose bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bashobora kwandura, bakananduza n’abandi.

Ati”‘Mbere yuko tubaha udukingirizo tubanza kubigisha ingaruka za Virusi itera SIDA bakabona kubaha udukingirizo.”

Umuyobozi Wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kirehe, Mukandayusenga Janvière avuga ko hari bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bavuga ko batinya inda aho gutinya indwara ya SIDA bakabasaba gukoresha agakingirizo buri gihe iyo bananiwe kwifata.

Ati”Turashima intambwe imaze guterwa kuko hari bamwe mu bakoraga uburaya bakuyemo ubu bakaba barafashijwe kwiga imyuga baterwa inkunga y’ibihumbi 100 buri wese.”

Mukandayisenga yavuze ko usibye Urubyiruko, mu bakora uburaya higanjemo abagore bakuze, akavuga ko guhindura imyumvire bisaba ubukangurambaga  buhoraho kandi bafatanije n’Inzego zitandukanye.

Ubuyobozi ka Kirehe buvuga ko usibye utwo dukingirizo dusaga ibihumbi 50 batanze mu gihe cy’ubukangurambaga, mu bigo Nderabuzima, ku Mavuliro(Postes de Santé) mu bigo by’Urubyiruko n’ahandi bahashyira udukingirizo  kugira ngo abakenera kubukoresha batubone hafi badakoresheje ingendo ndende.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kirehe Dr Munyemana Jean Claude avuga ko mu bukangurambaga bw’iminsi 14 batanze udukingirizo dusaga 50.000
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kirehe Mukandayisenga Janvière avuga ko hari bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bavuga ko batinya inda aho gutinya Virusi itera SIDA.
Dr Munyemana Jean Claude avuga ko usibye udukingirizo batanze mu bukangurambaga, hari utundi bashyize ku bigo Nderabuzima 19 mu Mavuliro n’ahantu hakunze guhurira abantu benshi.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kirehe.