Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwatangaje ko iyi kipe yamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru wa yo, Petros Koukouras.
Mu minsi ishize, ni bwo hamenyekanye inkuru yavugaga ko Petros yamaze gusezera ku kipe y’Urucaca ndetse atifuza gukomezanya na yo kubera ibibazo by’amikoro.
Uyu mutoza wakomeje kugaragaza ukwihangana guke, yakomeje kugaragaza ko atiteguye gukomeza gukora adahembwa, cyane ko yari amaze amezi atatu atazi uko umushahara usa.
Babicishije ku mbuga nkoranyambaga zirimo X (Twitter), abayobozi ba Kiyovu Sports bemeje ko mu buryo budasubirwaho, iyi kipe yamaze gutandukana n’uyu Mugereki.
Bati “Kiyovu Sports yamaze gutandukana n’umutoza Koukouras Petros ku bw’umvikane. Tumwifurije amahirwe.”
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mutoza yahawe umushahara w’amezi abiri kongeraho atatu atahembewe igihe.
Bivugwa ko Petros yahembwaga ibihumbi 3$ (asaga miliyoni 4 Frw).
Nyuma yo gutandukana n’uyu Mugereki, haravugwa Umurundi, Bipfubusa Joslin nk’umusimbura we.
Uyu mutoza ukomoka i Burundi, yahesheje Bumamuru FC igikombe cya shampiyona ya 2022-2023.
- Advertisement -
Yatoje Aigle Noir, Messenger Ngozi na Bumamuru FC zo mu Burundi, Police Tanzania yo muri Tanzania. Yanatoje ikipe y’igihugu y’u Burundi nkuru ndetse anatoza iy’abatarengeje imyaka 23 na 20.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW