Minisiteri y’Ubuzima yinjiye mu bibazo bivugwa mu bavuzi Gakondo

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Ihuriro ry’abavuzi gakondo guhagarika ibarura n’itangwa ry’ibyemezo bikorwa n’ihuriro ryabo (AGA Network Rwanda).

Hashize igihe muri iri huriro harimo kutumvikana aho bashyira mu majwi uwo birukanye ku buyobozi, kurishimuta, akarigira nk’akarima ke.

UMUSEKE ufite amakuru ko nyuma yaho Nyirahabineza Gertulde wahoze ayoboye AGA Network Rwanda, yirukanywe kubera amakimbirane yakomotse ku miyoborere mibi  no kurigisa umutungo w’Ihuriro, yafashe icyemezo cyo gukora ku giti cye, yisunze ubuyobozi bw’ibanze, abikora mu izina ry’ihuriro yirukanywemo.

Amakuru avuga ko yagendaga mu bice bitandukanye by’Igihugu aho yifashishaga ubuyobozi bw’ibanze ngo agaragaze amakosa muri bamwe mu bavuzi gakondo, ndetse atangira no gukora ibarura ry’abavuzi gakondo avuga ko yatumwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Mu ibaruwa ya Minisiteri y’Ubuzima yo ku wa 27 Ugushyingo 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima,Dr Yvan Butera, yasabye Ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo guhagarika na bwangu ibarura ryakorwaga.

Muri iyo baruwa Dr Butera yagize ati “ (…) Nshingiye kandi ku nyandiko zigaragaza amabarura ari gukorwa y’abavuzi gakondo, mu bice bitandukanye by’igihugu , rikozwe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo ryitwa AGA Rwanda Network,bakifashisha inzego z’ibanze, ngo zibaterer kasha ku rupapuro ruri gukoreshwa muri iryo barura ritatangiwe uruhushya n’urwego rubishinzwe.”

Dr Yvan Butera akomeza agira ati “Mbandikiye mbasaba ibi bikurikira.Guhagarika iri barura aho riri gukorwa mu bice bitandukanye by’Igihugu,guhagarika itangwa ry’ibyemezo ku bavuzi gakondo, riri gukorwa n’iri shyirahamwe,gutesha agaciro ibyangombwa byatanzwe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda(AGA Network Rwanda, ndetse no gusaba inzego z’ibanze zatanze ibyo byangombwa ko bigarurwa ku biro byabiteyeho kasha.”

Mu bihe bitandukanye abavuzi gakondo bashyize mu majwi uyu birukanye, kurya imisanzu batanga buri mwaka n’andi mafaranga bagiye bakwa ariko ntakoreshwe ibyo yasabiwe.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -