Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje akamaro ko gutera ibiti ku mavuriro

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
Ibiti n'ubusitani ku mavuriro bifasha umurwayi gukira vuba
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yasobanuye uburyo gutera ibiti n’ubusitani mu mavuriro ari kimwe mu bituma umurwayi uharwariye akira vuba, ndetse ngo igihe yari kuzamara mu bitaro bamurwaje kigabanukaho iminsi ibiri kuyo bari barateganyije kumusezereraho.
Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2023 mu muganda rusange ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cyo gutera ibiti bisaga 1400 mu busitani bw’ikigo nderabuzima cya Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Muri uyu muganda hanatangiwe ubutumwa ku bijyanye n’akamaro k’ibiti mu kugira ubuzima buzira umuze, banigishwa uburyo bwo kubibungabunga.
Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutera ibiti, gusa ngo bungutse ubumenyi burenzeho nyuma yo kumenya ko ibiti ari umuti ugira uruhare rukomeye mu gutuma urwaye akira vuba.
Umutoni Josiane ni umwe muri bo yagize ati” Urebye ibiti ni ubuzima kuko nibyo biyungurura umwuka mwiza duhumeka, umwuka ubuze ntitwabaho birisobanura, gusa icyantangaje kurutaho mu butumwa Minisitiri yaduhaye ni uko iyo bitewe kwa muganga bituma abarwayi bakira vuba, narushijeho kubiha agaciro ndetse twiyemeje gutera byinshi no kubirinda ababyangiza”.
Akizanye Christophe nawe ati ” Ibiti inaha byabonekaga ko birimo gucika, gutera ibindi byadushimishije cyane, harimo ibiribwa n’ibindi bishobora kuvamo ibindi bikoresho, niba Minisitiri yaje kwifatanya natwe, ni urugero rwiza rwo kubyitaho no gutera ibindi iwacu mu kurushaho kurengera ubuzima bwacu, cyane ko twabwiwe ko ari umuti wafasha umurwayi gukira vuba”
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yasobanuye akamaro gakomeye ko gutera ibiti by’umwihariko ku mavuriro, ashimangira ko ubushakashatsi bwerekanye ko ari umuti ufasha abarwayi gukira vuba no kumara igihe gito mu bitaro ugereranyije n’igihe yari kuzamaramo hadateye ibiti n’ubusitani.
Yagize ati” Impamvu twibanda ku gutera ibiti ku mavuriro n’ahandi ntabwo bikiri ibanga, ubushakashatsi buragaragaza yuko ibiti ubusitani bisigaye bibarwa nk’umuti uvura, hari ahantu henshi byagiye bigaragara ko amavuriro ari ahantu hari ibiti abarwayi bataha mbereho iminsi ibiri bagombaga kumara mu bitaro, kuko ubwo busitani butuma umubiri wabo ubasha gukira vuba”.
Akomeza agira ati ” Ibiti n’ubusitani bwiza kandi bituma abantu bagira ibibazo bike by’ibyiyumviro dukunze kwita siteresi (Stress) bisukura umwuka murabizi, dukomeze dutere ibiti bihagije ahashoboka hose ari nako dukurikirana imikurire yabyo tubibungabunga”.
Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima ifite gahunda mu gihugu hose yo getera ibiti bingana na miliyoni ebyiri mu mavuriro, Ibitaro 56 ibigo nderabuzima 514 n’amavuriro mato 1252, muri rusange hamaze guterwa ibiti birenga ibihumbi 20 muri miliyoni ebyiri biteganyijwe guterwa.
Umuganda witabiriwe n’inzego zitandukanye
Ibiti n’ubusitani ku mavuriro bifasha umurwayi gukira vuba

NYIRANDIKUBWIMANA JANVIERE
UMUSEKE.RW