Ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe Ubuzima bwo mu mutwe, Haragirimana Claver uyobora Ishyirahamwe ry’abafite ibibazo bwo mu mutwe mu Rwanda, yagaragaje ko bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kutagira imodoka zibageza kwa muganga.
Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe Haragirimana Claver yahawe ijambo agaragariza Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi imbogamizi abafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe bafite.
Haragirimana avuga ko abo ayobora batishimiye ubuzima babayemo kuko hari bamwe birirwa, bakarara no mu mashyamba barwaye bakabura ababajyana kwa muganga.
Haragirimana akavuga ko hari n’abirirwa mu Mijyi barahawe akato. baramuka barwaye bakabura imodoka zibajyana mu Bitaro.
Ati”Imodoka za Leta ko zitwara abakekwaho ibyaha, kuki batazisaranganya ku bantu bafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe baba barwaye.”
Cyakora uyu Muyobozi avuga ko nubwo hari ibyo Leta imaze gukora bifasha abo bantu, ariko hakiri inzitizi za bamwe mu baturage bakibaha akato babita amazina atakigezweho yo kubapfobya.
Ati”Akato kariho, ubukene, kutavuzwa kuri bamwe mu bafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe.”
Yavuze ko abenshi muri bo usanga bambaye ubusa noneho agatungurwa nuko bamuhamgaye ngo “Ngwino ujyane abarwayi banyu, ibyo byose ni akato bahabwa na Sosiyete babamo.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Yvan Butera avuga ko kwizihiza uyu munsi ari ukongera kwibutsa abaturage n’Inzego z’Ubuyobozi muri rusange ko abafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe ari abantu bafite agaciro kandi bagomba kwitabwaho.
- Advertisement -
Ati”Uwarwaye indwara yo mu mutwe ntabwo bisobanuye ko ari iherezo ry’ubuzima, iyo yitaweho aravurwa kandi agakira.”
Butera avuga ko Leta yashyizeho abaganga ku rwego rw’Ibigo Nderabuzima bashinzwe kwita no kuvura abahuye n’ibi bibazo.
Yasabye Imiryango kwakira neza abafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe, bagafatanya n’Inzego zitandukanye muri urwo rugendo bakirinda kubaha akato.
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abafite ibibazo bwo mu mutwe yerekana ko abarenga 5000 mu Rwanda aribo kugeza ubu bafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyanza.