Mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, abantu batandatu basizaga ikibanza cy’ahazubakwa inyubako, bagwiriwe n’umukingo, batatu bahasiga ubuzima.
Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023, ahasizwa ikibanza hafi y’inyubako yitwa Greenland Plazza.
Umwe mu batabaye abo bantu yasobanuye uko byagenze ati “Bari bari gusiza ikibanza hano haruguru, bari gucukura barasesereza, bapima bashinga utumambo (ibiti bateraho amakamba), imashini isesereje cyane kirariduka.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, avuga ko kuriduka byatewe no kuba umukingo wasizwaga wari utose cyane bitewe n’imvura imaze iminsi.
Ati “Amakuru twabashije gukurikirana ni uko muri uko gusiza ikibanza, uwari ufite imashini yanyuragamo asiza, hanyuma ab’amaboko (abayede) bagasubira inyuma baringaniza bisanzwe. Nibwo muri batandatu bari barimo, batatu aho bari begereye umukingo neza hagati no hagati itaka ryahise ribagwira.”
Ibyo bikiba, abakomeretse bihutanywe ku Bitaro bya Muhima, mu gihe abitabye Imana, imirambo yajyanywe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Kacyiru.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW