Ibifashijwemo na Mussa Esenu na Luvumbu Hértier, Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatanu wa shampiyona.
Ni umukino wari ikirarane cy’umunsi wa Gatanu wa shampiyona, utarakiniwe igihe kuko Rayon Sports yari mu marushanwa Nyafurika ya CAF Conféderation Cup.
Police FC yagombaga kuba ari yakiriye umukino, ni yo yawakiriye n’ubundi. Saa Cyenda z’amanywa, umusifuzi, Ngabonziza Jean Paul yari awutangije.
Ikipe y’Abashinzwe Umutekano, ni yo yahabwaga amahirwe yo kubona amanota atatu y’uyu munsi nyuma yo kuba yari imaze imikino itandatu itsinda gusa.
Rayon Sports yahiriwe n’uyu mukino, ku munota wa Cyenda yari ibonye igitego cyatsinzwe n’umutwe na Mussa Esenu ku mupira mwiza yari ahawe na Bugingo Hakim.
Police FC yari itunguwe, yahise ikanguka ndetse itangira gukina isatira ibicishije kuri Hakizimana Muhadjiri na Mugisha Didier ariko Rwatubyaye na Ngendahimana bari beza mu bwugarizi bwa Rayon Sports.
N’ubwo yari yabonye igitego ariko, iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yakomeje gusatira icisha imipira ku ruhande rwa Joackiam Ojera wari wagoye cyane ba myugariro ba Police FC.
Ku munota wa 38 w’umukino, haguye imvura nyinshi ndetse abasifuzi bafata icyemezo cyo kuba bahagaritse umukino, byamaze iminota 30 bahita bagaruka.
Bakigaruka gukina iminota yari isigaye ngo igice cya Mbere kirangire, Police yari hejuru ndetse yashoboraga no kubona igitego ku mupira Muhadjiri yakubise igiti cy’izamu ku munota wa 44.
- Advertisement -
Iminota 45 yarangiye, Rayon Sports iyoboye n’igitego 1-0 ariko amakipe yombi asatirana cyane.
Igice cya Kabiri kigitangira, Mohammed Wade utoza Rayon Sports, yahise akora impinduka akuramo Kanamugire Roger asimburwa na Kalisa Rashid wasabwaga gufasha ikipe kugurira no kujya azamukana imipira ikipe ye yatse.
Police FC yo byasabye iminota 73 ngo ikore impinduka, ikuramo Djibrine Akuki wasimbuwe na Mugenzi Bienvenu.
Impinduka za Mashami Vincent, zari zisobanuye ko ikipe y’Abashinzwe Umutekano igiye gukinisha abataha izamu babiri.
Rayon Sports yari yagorewe ku ruhande rw’ibumoso, yongeye gukora impinduka ku munota wa 76 ikuramo Charles Baale wahise asimburwa na Ganijuru Élie wasabwaga gufasha Bugingo Hakim.
Rayon Sports yahise itangira gucisha imipira kwa Luvumbu wasabwaga kuyijyana kwa Ojera, yongeye gutangira kwegera izamu rya Police ariko Ndizeye Samuel na Kwitonda Ally bakomeza kwihagararaho.
Ibintu byongeye kuba bibi kuri iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, ku munota wa 89, ubwo Luvumbu Hértier yahindukizaga Rukundo Onesme ku mupira mwiza yari ahawe na Mussa Esenu maze iyi kipe imera nk’iyizeye amanota atatu y’uyu munsi.
Nyuma yo gutsindwa igitego cya Kabiri, Police yahise itangira gukina imipira miremire igana mu busatirizi bwa yo, ndetse bitanga umusaruro ku munota wa Kabiri w’inyongera (92’) ubwo Bigirimana Abedi yayitsindiraga igitego cy’umutwe ku mupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri.
Icyakurikiyeho kuri Rayon Sports, ni ugucunga ibitego bya yo ndetse umukino urangira yegukanye amanota atatu imbumbe y’umunsi wa Gatanu wa shampiyona.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi.
Police FC XI: Rukundo Onesme, Shami Carmo, Ndahiro Derrick, Ndizeye Samuel, Kwitonda Ally, Rutonesha Hesbone, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Savio Dominique, Bigirimana Abedi, Mugisha Didier, Aboubakar Akuki.
Rayon Sports XI: Simon Tamale, Rwatubyaye Abdoul, Ngendahimana Eric, Serumogo Ally, Bugingo Hakim, Kanamugire Roger, Muhire Kevin, Luvumbu Hértier, Mussa Esenu, Charles Baale, Joackiam Ojera.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW