RCA igiye kuvugutira umuti inyereza ry’umutungo w’amakoperative

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) buvuga ko hagiye kujyaho Ihuriro rifite ububasha mu gukumira inyereza ry’Umutungo w’abanyamuryango.

Ibi babivuze mu nama yabahuje n’inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Amajyepfo harimo n’abahagarariye amakoperative muri iyo Ntara, inama yabereye mu  Karere ka Muhanga.

Umuyobozi Mukuru wa RCA,Mugenzi Patrice,avuga ko  bagiye gushyiraho ihuriro ry’Abayobozi bo  ku rwego rw’uturere kuko byagaragaye ko mu makoperative harimo imicungire mibi no kwikubira  umutungo w’abanyamuryango bivugwa kuri bamwe mu bayobozi bayo makoperative.

Mugenzi avuga ko bakoze  igenzura basanga amenshi muri ayo makoperative yahindutse  akarima ka bamwe muri abo bayobozi aho usanga  aribo bafata icyemezo byo kunyereza amafaranga bashaka.

Ati”Gushyiraho iryo huriro twasanze ari kimwe mu gisubizo cyakumira inyereza, n’Imiyoborere mibi ya hato na hato ikunze kugaragara mu makoperative.”

Mugenzi uyobora amakoperative avuga ko inzego z’ubuyobozi amakoperative asanzwe afite, zitazavaho, ariko zizaba ziifite urwego rw’ihuriro ruzikuriye kandi rufite ububasha rwo guca no gukumira iyo micungire mibi.

Ati”Ba Perezida nibo babaye ba nyiri makoperative, iri huriro niritangira gukora rizakebura rifate n’ibyemezo.”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel, avuga ko iryo huriro rizajya ririmo Inzego z’ubuyobozi ku Karere zifatanyije n’Inzego zishinzwe Umutekano.

Ati”Hari ibibazo twamenyaga dutinze kuko babyihereranaga ubu twumva ko bitazongera.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyepfo, Bikomo Alfred, avuga ko bafite icyizere ko ibibazo by’Imicungire mibi byavugwaga mu makoperative  bigiye gukemuka kubera iryo Huriro rishya Ubuyobozi bwa RCA bugiye gushyiiraho.

Ati”Iyo Forum  izaba ifite n’inshingano zo gukumira amakimbirane ya bamwe mu banyamuryango ba makoperative, kuko ikibazo cyose gishobora kuvuka kizakemurwa n’ihuriro rigiye gushyirwaho.

Umuyobozi Mukuru wa RCA avuga ko  hari abo baherutse gushyikiriza Inzego z’Ubugenzacyaha barafungwa ariko nyuma y’igihe gitoya batungurwa no kumva mu bitangazamakuru bavuga ko barekuwe.

Mugenzi akavuga ko inyuma yabo bakekwa ubujura haba hari ukuboko gukomeye kw’abo basangira  banga ko ikibazo kigezwa mu butabera kugira ngo ukuri kutamenyekana.

Mu Rwanda hari amakoperative arenga 10000  arimo abanyamuryango basaga miliyoni 5.

Umunyamabanga w’agateganyo w’Intara y’Amajyepfo Bikomo Alfred avuga ko bafite icyizere ko ibibazo by’Imicungire mibi byavugwaga mu makoperative bigiye gukemuka
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel avuga ko iryo huriro rizaba rigizwe n’abayobozi ba makoperative, Inzego z’Umutekano n’Abayobozi bungurije bashinzwe Iterambere ry’ubukunge
Bamwe mu bahagarariye amakoperative mu Turere no mu Mirenge 101 yo mu Ntara y’Amajyepfo

MUHIZI ELISÉE  /UMUSEKE  AMAJYEPFO