RDC: M23 yakozanyijeho n’Abacanshuro

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2023, M23 yarasanye n’abacanshuro bari ku ruhande rw’ingabo za Leta, FARDC.

Amakuru avuga ko iyi mirwano yabereye mu gace ka Kirolirwe –Lubeshere, i Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Andi makuru akavuga ko iyi mirwano yabaye guhera saa mbili za mu gitondo mu duce twa Nyamitaba, Kisovu na Lukala.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Laurence Kanyuka ku rubuga rwa X ku munsi w’ejo yavuze ko FARDC n’abo bafatanya bateye ibirindiro ariko bakagerageza kwirwanaho.

Ati “Guhera saa mbiri za mu gitondo zo ku wa 28 Ugushyingo 2023, FARDC, FDLR, n’abacanshuro n’indi mitwe bakomeje Kirolirwe n’uduce byegeranye. M23 yirwanyeho, irinda abaturage bacu.”

Kugeza ubu haribazwa icyakorwa ngo imirwano M23 ihanganyemo na FARDC ihagarare.

Mu nama yahuje abakuru b’ibibihugu bemeje ko ingabo za Afurika y’Iburasirazuba nyuma ya tariki ya 8 Ukuboza uyu mwaka zava muri Congo, zigasimburwa n’iz’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -