Ruhango: Hatashywe Umuyoboro uzaha abarenga 4000 amazi meza

Bamwe mu baturage bo mu gice kimwe cy’Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, begerejwe Umuyoboro uzaha abarenga 4000 amazi meza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’abafatanyabikorwa  bako, bifatanije n’abatuye Akagari ka Muyunzwe mu Murenge wa Kinihira, gutaha Umuyoboro w’amazi bahaye abatuye muri uyu Murenge.

Bamwe mu batuye Umudugudu wa Muyunzwe mu Kagari ka Muyunzwe bavuga ko hashize imyaka myinshi bakora urugendo rw’isaha bajya cyangwa bava kuvoma mu kabande.

Mutagoma Agnes avuga ko mbere yuko bahabwa amazi  meza mu ngo, bajyaga  kuvoma ahantu kure mu bunyereri kuko hari n’abahavunikiraga  kubera inzira mbi iganayo.

Ati”Twakoreshaga iminota 30 tugenda noneho bikadutwara urugendo rw’isaha tugaruka.”

Uwimanimpaye Laurence nawe avuga ko  amazi y’ibirohwa bavomaga mbere, yabaga arimo iminyorogoto n’inzoka bayanywa bakarwara mu nda.

Ati”Uyu ni umugisha tugize wo guhabwa amazi meza, tugiye kuruhuka urugendo twakoraga tujya kuvoma bizanadufasha gucungura umwanya.”

Umuyobozi wungurije mu mushinga Isoko y’Ubuzima ,(muri Water For People), Uwonkunda Bruce, avuga ko  uyu muyoboro w’amazi ariwo batashye mbere mu yindi miyoboro icumi bubakiye abaturage bo mu Turere 10 uyu mushinga ukoreramo.

Ati”Imirimo yo kubaka uyu muyoboro yatwaye amezi asaga 7.”

- Advertisement -

Uwonkunda avuga ko bagiye kubaka undi muyoboro wa Saruheshi uzaha  amazi meza umubare munini abatuye Umurenge wa Mwendo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko uyu Murenge wahawe amazi uri mu Mirenge itari ifite amazi ku rugero rwiza, kuko abafite amazi meza bari ku kigero cya 50%.

Ati”Ubusanzwe Umurenge wa Kinihira ni uwa Ntongwe ufite ikibazo cy’ibura ry’amazi ugereranyije n’indi Mirenge yindi.”

Habarurema avuga ko kwegereza  amazi meza abatuye muri uyu Murenge, bashingiye ku bitekerezo by’abaturage bakiriye umwaka ushize kuko bagaragaje ko hari undi muyoboro bigeze kubakirwa uza kwangirika.

Uyu muyoboro watashywe ufite uburebure bwa Kirometero zisaga 11 ukaba wuzuye utwaye miliyoni 200 z’uRwanda.

Uwimanimpaye Laurence avuga ko usibye urugendo rurerure bakoreshaga bajya kuvoma, hiyongeraga no kuvoma amazi arimo Iminyorogoto n’inzoka bikabatera indwara zo mu nda.
Mayor w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens na bamwe mu bafatanyabikorwa bataha Umuyoboro w’amazi meza.
Mutagoma Agnes avuga ko mbere yuko bahabwa amazi meza bakoreshaga urugendo rw’isaha bajya cyangwa bava kuvoma.
Umwe mu bafatanyabikorwa yereka abaturage uko bazajya bita kuri ayo mazi bahawe

UMUSEKE.RW/Ruhango.

MUHIZI ELISÉE