Ruhango: Umugabo arakekwaho gutema umugore

Umugabo wo mu Murenge wa Ruhango,mu Karere ka Ruhango, arakekwaho gutema umugore bashakanye, biturutse ku makimbirane yo mu rugo.

Byabereye mu kagari ka Munini,Umudugudu wa Nyabinyenga, aho kuri uyu wa kabiri ahagana saa sita z’amanywa, uwitwa Bizimana Isai yatemye umugore we ku kuguru.

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko ayo makimbirane yaturutse ku kuba ngo umugore yari yaremereye umugabo we kuzagura igare  nibabana ariko ntiyabikora.

Umwe yabwiye BTN ati “Yamutemye ku kuguru,ariko guhera mu masaha ya saa yine, bacyocyorana,batukana,kugeza aho bafatanye bararwana.Undi mudamu yamubwiye ngo waretse gutukana n’umugabo k’ubona ari mu kazi.Aramubwira ati byihorere n’ubundi turamenyeranye.”

Amakuru avuga ko umugore we yamusanze mu kazi aho yakoraga amasiteri y’ibiti byo gutwika amakara,batangira gushyamirana,amwibutsa ko yari yaramwemereye igare ariko ntiyarigura.

Ibyo bikiba, umugabo yahise ahunga kugeza n’ubu akaba agushakishwa. Ni mu gihe umugore we yahise ajyanwa kwa muganga kwitabwaho n’abaganga.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango ntacyo bwatangaje kuri aya makuru.

Muri uyu Mudugudu wa Nyabinyenga amakuru avuga ko hakunze kuvugwa urugomo ruterwa n’ubusinzi bukabije bw’ababa banyonye inzoga z’inkorano.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -