Ruhango: Urubyiruko rweretswe amahirwe ahishe muri Kawa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango  buratangaza ko bwatangiye kwagura ubuso buhingwaho igihingwa cya Kawa hagamijwe kongera umusaruro, bushishikariza urubyiruko kuza muri ubu buhinzi .

Abahinzi basanzwe bahinga Kawa bavuga ko bavanamo inyungu kuko bibafasha kwikenura no kwiteza imbere.

Umuyobozi wa Koperative Arabica Coffee Ntongwe, Benoit HABINSHUTI avuga ko mu banyamuryango basaga 50 bafite, batangiye kwinjizamo abakiri bato bava kuri batanu(5) bagera kuri makumyabiri (20).

Uyu muyobozi akomeza avuga ko asobanura ko ubundi umunyamuryango agomba kuba afite igipimo cya kawa cy’ibiti 500  ariko kugira ngo urubyiruko rwemererwe kwinjira barugabanyirije, rukagira nibura ibiti 300,.

Ni mu gihe amafaranga y’umugabane agabanywa gatatu avanwa ku bihumbi ijana  na mirongo itanu(150,000frws) agirwa ibihumbi mirongo itanu( 50,000 frws) ku rubyiruko.

Yagize ati”Iyo tuganiriye n’inzego zishinzwe ubuhinzi nk’urwego rwa NAEB, tugaragaza ko hari impungenge zo kuba urubyiruko rutitabira guhinga kawa, ariko tukagerageza gushaka ibisubizo tworohereza urubyiruko kwisanga mu buhinzi bwa kawa.”

HABINSHUTI yitanzeho urugero nk’urubyiruko kuko ku myaka ye 32 y’amavuko afite, ubu amaze guhinga Kawa kandi iyo asaruye ashobora kwinjiza ibihumbi  750 Frw ku kwezi, kubera ko impuzandengo y’ikilo kimwe cya kawa kiri ku mafaranga maganatanu (500 frws).

Yagize ati”Kugira ngo urubyiruko rwibone mu buhinzi bwa kawa kuko ari byiza gukomeza kunoza umusaruro kugira ngo abaguzi biyongere bityo n’abafite ubutaka buto bumve ko kawa bashobora kuyisimbuza ibindi bihingwa kubera uko yinjiza kuko nkanjye igiti kimwe ngisaruraho ibiro bitanu(5Kgs) ku buryo nta kindi gihingwa wahinga ngo kiguhe amafaranga menshi nkayo Kawa iduha.”

Umwe mu rubyiruko akanaba umunyamuryango wa koperative Arabica Ntongwe avuga ko we ubwe kuyoboka igihingwa cya Kawa byamufashije cyane kubona agatubutse mu mafaranga kandi kugeza ubu amaze kugera kuri byinshi birimo no kwiyubakira inzu kandi bitarenze byibura mu mwaka wa 2024 intumbero ye ari ukugura imodoka.

- Advertisement -

Yagize ati”Uwemeye akatwegera natwe tukamusobanurira, biragoye ko hari akandi kazi yakora kuko ubwabyo ubona amafaranga kandi atari macye mu gihe gito uwabyinjiyemo ahita abibona.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, avuga ko mu rwego rwo gufasha abahinzi ba kawa by’umwihariko urubyiruko kongera umusaruro, ubu begerejwe inganda nto ziyitunganya, ifumbire mva ruganda ihabwa umuhinzi ku buntu  itangwa na Leta biciye muri NAEB no guhabwa ingemwe bataziguze.

Visi Meya Rusilibana akomeza asaba abahinzi by’umwihariko urubyiruko gukomeza kuyoboka ubu buhinzi bwa kawa, bakiha gahunda yo gutera ingemwe nshya zateguwe, gukoresha ifumbire bahawe ngo hazaboneka nibura umusaruro mwiza ku biro icumi(10 Kgs) ku giti kimwe, kugira ngo abahinzi barusheho kwiteza imbere.

Yagize ati“Turakangurira urubyiruko gufata iya mbere bakayoboka ubuhinzi bwa kawa kuko harimo amahirwe yo kubafasha gukomeza kwiteza imbere no kubona amafaranga yo gushora mu yindi mishinga ibabyarira inyungu.”

Abahinzi basanzwe bahinga  Kawa bari basanzwe bavanamo amafaranga arenga miliyari n’igice buri mwaka ariko ubu intumbero ni ukongera umusaruro wa kawa ukikuba hafi inshuro eshatu.

Ubusanzwe mu karere ka Ruhango hahinze Kawa ku buso bungana na hegitari zisaga 1700, bivuze ko ubu buteyeho ibiti bya Kawa hafi miliyoni enye n’igice, aho ukwezi ku Ukuboza 2023 kuzasozwa hatewe ibiti bishya bya Kawa miliyoni ebyiri.

Akarere gatangaza ko ubu hari inganda zigera ku 10 ,aho abahinzi bagemura umusaruro kandi kugeza ubu amafaranga yinjira mu baturage  arenga miliyari n’igice( 1.500.000 frws) buri mwaka.

Avuga kandi ko bafite intumbero yo gukomeza ku buryo yikuba inshuro ebyiri mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere kuko hatewe izindi ngemwe zigera kuri miliyoni ebyeri.

Urubyiruko rwayobotse ubuhinzi bwa kawa bushishikariza n’abandi kubuzamo

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Ruhango