Rusizi: Padiri uherutse gukubitwa ishuri ayoboye ryongeye kwibwa

Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bonavanture rwo ku Nkanka, nyuma yikubitwa rya Padiri Simon Uwiringiyimana uyoboye iri shuri, abajura bongeye gutera iki kigo hibwa mudasobwa ni nyuma y’igihe gito hibwe amasafuriya manini (Muvero) atekerwamo ibiryo by’abanyeshuri.

Iri shuri riherereye mu Kagari ka Kamanyenga mu Murenge wa Nkanka, kuva muri Gicurasi 2023 bamaze kwibasirwa n’abajura inshuro eshatu.

Muri Gicurasi 2023 nibwo Padiri Simon Uwiringiyimana yakubiswe n’abajura, anamburwa telefone gusa inzego z’umutekano zaje kugaruza iyo telefone.

Muri Kanama 2023 iki kigo cyongeye kwibasirwa n’abajura hibwa amasafuriya manini (muvero) agera kuri atatu yatekerwagamo ibiryo by’abanyeshuri, yaje kugarurwa habaye ubwumvikane.

Muri uku kwezi k’Ugushyingo kuri GS Nkanka bahuye n’ikindi gitero cy’abajura aho hibwe mudasobwa zigera kuri 21 zo mu bwoko bwa Positivo.

Abatuye Umurenge wa Nkanka babwiye UMUSEKE ko nyuma yo gufungura abahondaguye Padiri ubujura bwongeye gufata indi ntera.

Uyu yagize ati ” Twari dufite agahenge none ubwo bafunguwe ubujura bwongeye gukomera, barakwiba bakanakugira intere.”

Ubwo Padiri Uwiringiyimana yakubitwaga akanamburwa n’ibisambo, Ntivuguruzwa Gervais, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka yavuze ko bagiye gukaza amarondo, gutabarana no kwirinda kuba umuntu yagenda ari umwe.

Yagize ati “Harimo abo abaturage batubwira bahurizaho, ingamba dufite ni ugukusanya amakuru ku bari muri ubwo bujura. Tuributsa abaturage ko nta gikuba cyacitse, turabasaba kwitabira amarondo no gutabarana, bakirinda no kugenda ari umwe.”

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye UMUSEKE ko iby’ubu bujura biri gukurikiranwa.

Yagize ati“Icyo twababwira n’uko Inzego z’umutekano ziri gukurikirana iki kibazo, ingamba ni ugukumira no gufata uwariwe wese wishora mu byaha nk’ibi, dushimangira ubufatanye n’abaturage mu gucunga umutekano hakorwa amarondo”.

SP Karekezi yasabye abakora ubwo bujura kubivamo burundu kuko bazisanga mu kaga gakomeye ko bakwiriye kurya ibyo bavunikiye.

Ati ” Abajura nabo bakwiye guhagarika kwijandika muri ibyo bikorwa bibi bishobora bishobora kubateza akaga, bakwiye kurya ibyo bavunikiye ,naho kurya ibyo bibye abaturage ntabwo bishobora na rimwe kuzabagwa amahoro”.

Iri shuri harimo mudasobwa 80 zikoreshwa n’abanyeshuri 735 bo mu yisumbuye, hari n’igice cy’imbere cyabikwagamo 31 murizo hibwemo 21 n’imigozi yazo.

Abibye izi midasobwa ntabwo baramenyekana,abazamu 3 barindaga iri shuri bakoresheje ibibando batawe muri yombi.

Mudasobwa zibwe baciye urugi

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Rusizi