Tshisekedi yashimangiye ko azapfira Abanyekongo

Felix Tshisekedi, Umukuru w’Igihugu cya RDC yatangaje ko arajwe ishinga no kubaka Congo bundi bushya ku buryo nta muturage uzongera kurara rwa ntambi kubera umutekano ugerwa ku mashyi, byaba ngombwa akazapfira urwo rugamba.
Perezida Tshisekedi yabitangaje ku wa 19 Ugushyingo 2023, muri Stade des Martyrs i Kinshasa aho yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Mu ijwi riranguruye yabwiye imbaga y’abaturage b’igihugu cye ko yiteguye gukoresha ingufu zose afite mu kubaka Congo bundi bushya abasaba kumuhundagazaho amajwi mu matora yo mu Ukuboza 2023.
Yagize ati ” Njyewe umukandida wanyu numéro 20, njyewe Perezida wa Repubulika nimumenye ko kugeza mpfuye ntazigera ntezuka ku kubakunda, gukunda igihugu cyanjye, nzatanga ubuzima bwanjye ku bwa Congo.”
Perezida Tshisekedi yasobanuye ko ahangayikishwa n’abaturage be ku buryo ibikorwa bya Leta byose bizubakira ku muturage kuruta undi uwo ari we wese.
Abatavuga rumwe na Perezida Tshisekedi bamushinja kuba nta kintu gifatika yakoze mu guhindura ubuzima bw’igihugu muri manda y’imyaka itanu agiye gusoza.
Perezida Tshisekedi ashinjwa kandi kuba yarananiwe kurwanya ubukene no guhashya imitwe yitwaje intwaro yayogoje Uburasirazuba bwa RD Congo n’ahandi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW