U Burundi bwateguje M23 kuyicanaho umuriro

Igisirikare cy’u  Burundi cyatangaje ko kidashobora kwihanganira  ibikorwa umutwe wa M23 ukomeje  gukora , bibangamira ingabo z’u Burundi zagiye kugarura amahoro muri RDCongo.

Mu itangazo Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Biyereke Floribert yashyize hanze kuri uyu wa kane tariki ya 9 Ugushyingo 2023, yavuze ko nyuma yaho umutwe wa M23 n’indi mitwe byubuye intambara mu bice bya  Kivu ya Ruguru, ibyo bikorwa byabangamiye ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba mu kugarura amahoro no gucunga umutekano .

Col Biyereke atanga urugero aho avuga ko  nko  ku wa 21 Ukwakira 2023, umutwe wa M23 wabangamiye imodoka z’abasirikare b’u Burundi bari mu ngabo z’Akarere k’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Ibirasirazuba.

Ati “Zari zitwaye ibiryo ku birindiro by’ahitwa KITCHANGA na Mweso, zangiwe n’umutwe wa M23 kurenga aho, aho uwo mutwe wafunze inzira ijya muri utwo turere.Ibyo kandi byongeye kuba ku wa 30 Ukwakira 2023,igihe imodoka zari zitwaye ibiribwa kuri ibyo birindiro,zangirwa kunyura aho n’umutwe wa M23.”

Col Biyereke avuga ko iki kibazo bakimenyenyeshe ibiro bikuru by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ariko ntibyabasha kumvisha umutwe wa M23 ko wafungura inzira.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col Biyereke Floribert avuga ko batakwihangana ngo  bakomeze kurebera ibyo.

Ati “ Urwego rwa gisirikare rw’u Burundi, rutangaza ko rudashobora gukomeza  kwihanganira ibikorwa nk’ibyo.Abasirikare bari mu ngabo z’Akarere bagomba gufata ingamba zikwiye.”
Yongeraho ko “Nubwo hari izo mbogamizi, urwego rwo gutabara aho rukomeye rw’u Burundi rwongeye kwibutsa abayoboye inteko z’u Burundi ziri mu ngabo z’Akarere, ko ntacyo bazakora batisunze amategeko agenga ingabo zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iri tangazo Guverinoma y’u Burundi irisohoye hashize iminsi umutwe wa M23 werekanye ingabo bivugwa ko ari iz’icyo gihugu  zifatiwe ku rugamba, zirwanya uyu mutwe.

Kugeza ubu ntacyo ku ruhande rwa M23 ruravuga kuri iri tangazo risa nk’iriburira uyu mutwe kwitegura intambara yeruye.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW