U Rwanda na Congo basabwe gukura ingabo barunze ku mipaka

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuvana Ingabo zabyo ku mupaka uhuza ibihugu byombi, mu gihe hari icyoba cy’uko ibi bihugu bishobora kwesurana nyuma y’igihe birebana ay’ingwe.

Amerika yatanze ubu busabe biciye mu kiganiro cyo kuri telefoni Umunyamabanga wa Leta wazo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken yagiranye na ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi ku wa Mbere.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro gitanga umusaruro cyo kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken ku izamba ry’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”

Urugwiro rwunzemo ko Perezida Paul Kagame na Antony Blinken banaganiriye ku gikenewe mu “kugabanya imirwano ndetse n’uko amakimbirane yakemuka biciye mu nzira ya Politiki.”

Kuva mu mezi ashize u Rwanda rwafashe ingamba zo kongera ingabo hafi y’umupaka warwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gukumira ko hari igitero cyaturuka hakurya kikaruhungabanyiriza umutekano.

Amakuru avuga ko Congo Kinshasa yohereje abasirikare babarirwa mu bihumbi hafi y’umupaka w’u Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Goma, mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23.

ISESENGURA

Mu byo Blinken yaganiriye na Perezida Kagame harimo kuba izi ngabo zavanwa ku mupaka, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Matthew Miller.

- Advertisement -

Mu Itangazo yasohoye yavuze ko Blinken aganira na ba Perezida Kagame na Tshisekedi “bavuganye ku bintu byifashe nabi no ku makuba ajyanye n’imibereho arimo kuba nabi kurushaho ku mupaka w’ibihugu byombi.”

Yunzemo ko Blinken “Ashyigikiye igisubizo kinyuze mu nzira ya dipolomasi ku bushyamirane hagati y’ibi bihugu bibiri ndetse anashishikariza buri ruhande gufata ingamba zo guhosha uko ibintu bimeze, harimo no gukura abasirikare ku mupaka.”

Amerika yagejeje kuri RDC n’u Rwanda ubu busabe, mu gihe kuva ku itariki ya 1 Ukwakira imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Guverinoma ya RDC nyuma y’amezi atandatu y’agahenge.

Ku wa Mbere imirwano ikomeye yabereye mu duce twa Kibumba na Buhumba two muri Teritwari ya Nyiragongo iherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma, ndetse hari impungenge z’uko iyi mirwano ishobora kototera uyu mujyi uhana imbibi n’uwa Gisenyi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW