U Rwanda rwungutse imashini zo kwita ku bana batavukiye igihe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Imashini zatanzwe na UNICEF zizagezwa mu hirya no hino mu gihugu

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF ryashyikirije Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, imashini 80 zifasha mu guhumeka neza kw’abana batavukiye igihe zifite agaciro k’ibihumbi 300 by’Amadorali ya Amerika.

Ni imashini zitwa “Continuous Positive Airway Pressure” ( CPAP ) zatanzwe kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 zikazashyikirizwa ibitaro 80 hirya no hino mu gihugu.

CPAP ni imashini ifasha umwana guhumeka neza ikaba ishobora kugabanya ibyago byo gupfa ku gipimo cya 50%.

Imibare itangwa na RBC igaragaza ko mu Rwanda abana 19 ku 1000 bapfa bakivuka bazize impamvu zitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri RBC, Dr Aline Uwimana avuga ko indwara z’ubuhumekero ziri mu ziza ku isonga mu guhitana abana bakivuka.

Yagaragaje ko Leta y’u Rwanda ishyize imbere kwita ku bana harimo no kongera ibikoresho bigikenerwa mu bitaro bitandukanye.

Ati “Ni gahunda ihoraho yo kugira ngo ibikoresho dufite bicungwe neza, bikoreshwe neza hanyuma habeho igihe cyo kugura ibindi kugira ngo ibishaje bisimburwe.”

Min Yuan, Umuyobozi wungirije wa UNICEF mu Rwanda yavuze ko bishimiye gukomeza ubufatanye n’u Rwanda batanga ibyo bikoresho mu rwego rwo kuzamura imibereho, imikurire n’iterambere ry’ababyeyi n’abana.

Ati ” Igihugu gifite ejo hazaza heza mu gihe abana bacyo bose bafite ubuzima bwiza. Turashimira abaterankunga bacu bose badushoboza gutanga ibyo bikoresho.”

- Advertisement -

Kuva mu 2021, UNICEF imaze gushyikiriza u Rwanda ibikoresho bikiza ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bifite agaciro ka miliyoni 5 z’Amadorali ya Amerika.

Imashini zatanzwe na UNICEF zizagezwa mu hirya no hino mu gihugu
Ubuyobozi bwa UNICEF Rwanda bushyikiriza RBC izi mashini
UNICEF Rwanda na RBC bakomeje ibikorwa byo kwita ku mwana n’umubyeyi

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW