Umusore yishwe n’imodoka mu buryo butunguranye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Byabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Miyove ho mu Murenge wa Miyove, kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2023 mu masaha ya saa tatu z’umugoroba.

Amakuru avuga ko umusore witwa Turatsinze Jean Claude w’ imyaka 33 yuriye imodoka yavaga ahitwa ku ibanda, yerekeza mu isantere ya Miyove, imodoka ubwo yari muri Kaburimbo yashatse gusigara, asimbutse akubita umutwe muri Kaburimbo ahita apfa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Miyove Rwitare Rambert yatangarije UMUSEKE uko byagenze.

Ati” Yego byabayeho, urebye imodoka yayuriye igenda ariko Shoferi ashobora kuba atamenye ko hari umuturage uri inyuma, yari  imodoka isanzwe ipakira ibintu (Pic up),  yamanutse muri Kaburimbo akubita umutwe hasi ahita apfa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa atanga inama ku bantu burira imodoka zigenda, cyane cyane urubyiruko ko babireka, kuko bikunze gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati” Turasaba abaturage kuturira imodoka zigenda cyane cyane urubyiruko, kuko bibaviramo impanuka zishyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma, Imodoka nayo ijyanwa  kuri sitasiyo ya Polisi.

UMUSEKE.RW