Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi 30 bitegura imikino ibiri

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umudage mushya utoza ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, Torsten Frank Spittler, yahamagaye abakinnyi 30 mu mwiherero utegura imikino ibiri yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026.

Mu minsi ishize ni bwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bubicishije kuri X (Twitter), bwemeje ko Torsten Frank Spittler ari we mutoza mukuru w’Amavubi akazungirizwa na Mulisa Jimmy na Rwasamanzi Yves.

Uyu mutoza utaravuzweho rumwe na benshi, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba kujya mu mwiherero utegura imikino ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo izakinwa muri uku kwezi.

Ni urutonde rugaragaraho abanyezamu batatu bayobowe na Ntwari Fiacre ukina muri TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo, ba myugariro 10, abakina hagati umunani n’abataha izamu icyenda.

Biteganyijwe ko umwiherero w’Amavubi, uzatangira ejo tariki ya 6 Ugushyingo 2023.

Abakinnyi 30 bahamagawe mu mwiherero w’Amavubi
Amavubi aritegura Imikino ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW