Abibumbiye mu Rugaga rw’Abunganira abantu mu mategeko mu Rwanda, begukanye igikombe cy’irushanwa rya ruhago ryabereye mu gihugu cy’u Burundi.
Guhera tariki 23 kugeza 25 Ugushyingo 2023, mu Mujyi wa Bujumbura i Burundi, haberaga irushanwa ry’Umupira w’Amaguru ryahuje Ibihugu bine birimo u Rwanda, Kenya, Uganda n’u Burundi.
Ni irushanwa rikinwa hagamijwe kurushaho gusabana, hagati y’Abunganira abantu mu mategeko baturuka mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC).
Nyuma yo gutsindwa n’u Burundi ku mukino wa nyuma, u Rwanda rwahise rutera mpaga u Burundi kuko bwakinishije abatari Abanyamategeko ndetse bataba muri uru Rugaga.
Ikipe yegukanye igikombe, yahembwe igikombe, ihabwa ubwoko bubiri bw’imyambaro yo gukinisha ndetse inahabwa imidari.
Ibindi Bihugu byagombaga kuza ariko ntibyitabire, ni Tanzania, Sudan y’Epfo. Ibi Bihugu uko ari bibiri byitabiriye inama ariko ntibyazana amakipe akina.
N’ubwo habaye iri rushanwa, u Burundi bwanaboneyeho kwakira Inama Ngarukamwaka isanzwe ihuza Ingaga z’Abavoka muri Afurika y’i Burasirazuba (EAC). Yari inama ibaye ku nshuro ya 28 kuva habaho Urugaga rw’Abavoka muri EAC (East Africa Law Society).
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW