Urukiko rwanzuye ko CG (Rtd) Gasana akomeza gufungwa by’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwanzuye ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel akomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwasomye uru rubanza rwaburanishijwe mu bujurire.

Umucamanza yavuze ko hashingiwe ku byaha bikomeye Gasana Emmanuel aregwa kandi buri cyaha kikaba gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Rwemeje ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko impamvu zagaragajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare zifite ishingiro.

Ibyaha akurikiranyweho birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze, no gukoresha mu nyungu bwite ububasha ahabwa n’amategeko.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwari rwatesheje agaciro impamvu Gasana Emmanuel yari yatanze z’uburwayi ruvuga ko Igororero rizamuha uburenganzira bwo kwivuza uko abishaka, byanaba ngombwa akajya anavurirwa hanze y’Igororero kuko amategeko abiteganya.

Mu bindi byari byashingiweho hemezwa ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo harimo kuba aramutse akurikiranwe adafunzwe yabangamira iperereza kuko ari umuntu wabaye umusirikare ku rwego rwo hejuru, aba umupolisi wo ku rwego rwo hejuru ndetse anayobora uru rwego.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -