Abacuruza akabari n’abakunda kwidagadura bugacya RDB yabibutse

Muri iki gihe cy’iminsi mikuru, impera za weekend, kuva tariki 15 Ukuboza, kugeza ku ya 07 Mutarama 2024 abakora ibikorwa by’imyidagaduro, abacuruza utubari na Hotel bemerewe gukora bugacya.

Itangazo ryasohowe n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB rivuga ko amasaha yo gukora nijoro yongerewe ku bantu bakira abandi (hospitality activities) kubera iminsi mikuru yegereje.

Mu itangazo harimo ko abakora muri ziriya serivise bemerewe gukora ijoro ryose mu mpera z’icyumweru, ni ukuvuga ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru.

Gusa mu yindi minsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kane, amasaha yo gukora kuri biriya bikorwa ni ukugeza saa munani z’ijoro (2h00 a.m).

RDB ivuga ko aya mabwiriza anareba abantu bategura ibirori ku giti cyabo.

Aya mabwiriza abazu abacuruza inzoga kuziha abana bari munsi y’imyaka 18, cyangwa kuziha abantu babona ko bafite ikibazo (basinze), ikindi ni uko RDB isaba abanywa inzoga kunywa mu rugero.

Aya mabwiriza arahumuriza abacuruza serivise z’akabari, n’abandi bakora ijoro, bakunze kwinubira umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wo ku wa 01/08/2023 washyizeho amasaha nta rengwa yo gukora ku batanga ziriya serivise, mu minsi isanzwe bagombaga gufunga saa saba z’igicuku (1:00 a.m) naho mu mpera z’icyumweru bagafunga saa munani z’igicuku (2:00 a.m).

UMUSEKE.RW

- Advertisement -