Abafite ubutaka butanditse bahawe ubwasisi

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA) bwamenyesheje abantu bose batabashije kwandikisha ubutaka ko muri uku kwezi k’Ukuboza 2023 hari igikorwa cyo kubafasha kubwandikisha nta kiguzi.

Ni nyuma y’uko hari umubare munini w’abantu batigeze batanga amakuru ku butaka bwabo ngo bubandikweho bitewe n’impamvu zitandukanye.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka igaragaza ko mu gihugu hose hari ibibanza 1,467,357 bitanditse kuri ba nyirabyo muri byo 28,314 bikaba bibarizwa mu Umujyi Kigali.

Ibibanza bigera ku 258,477 ntibyanditswe mu Ntara y’Iburasirazuba, 389,958 mu Burengerazuba, 299,802 mu Majyaruguru n’ibibanza bigera ku 491,006 bitanditswe mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu itangazo ryasohotse ku wa 11 Ukuboza 2023 rivuga ko by’umwihariko abafite udupapuro babarurijeho bakunda kwita”Udupara” cyangwa “Utujeto” ndetse n’utwo bishyuriyeho bagomba kwitabira iki gikorwa.

Abifuza iyi serivisi bazajya bayihererwa ahazagenwa n’urwego rw’Umurenge hegereye abatunze ubutaka.

Mu Mujyi wa Kigali iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 11 Ukuboza 2023 mu gihe abo mu zindi Ntara bazamenyeshwa igihe bizabera.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka kigira giti ” Tukaba dusaba kandi abantu bose batandikishije ubutaka kwihutira gutanga amakuru kugira ngo bubandikweho.”

Abifuza kwandikisha ubutaka barasabwa kandi kuvugisha ukuri mu gihe cyo gutanga ayo makuru kuko uwo bizagaragara ko yabeshye mu itangwa ry’amakuru azakurikiranwa n’amategeko.

- Advertisement -

Kwandikisha ubutaka biteganywa n’iteka rya Perezida Nomero 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

 

NDEKEZI JOHNSON  / UMUSEKE.RW