Abaganga bashashe inzobe ku bitera imfu z’ababyeyi

Abaganga bakora umwuga wo kubyaza no kuvura indwara zibasira imyanya ndangagitsina z’abagore baganiriye ku bikunze gutera imfu z’ababyeyi n’abana  mu gihe cyo ku byara.

Ni inama ngaruka mwaka  y’iminsi ibiri yateguwe n’ishyirahamwe ribahuza, Rwanda Society of Obstetricians & Gynaecologists, yatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 14 -15 Ukuboza 2023, ikaba yarabaga ku nshuro ya 9, (9th Annual Scientific Conference).

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Muhororo, mu karere ka Ngororero,Dr Namanya Wiliam , yabwiye UMUSEKE ko iyi nama izatanga umusaruro ku kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana.

Dr Namanya asanga umuganga akwiye kwirinda uburangare mu kwita ku mubyeyi ahubwo agakurikirana kugeza igihe abyariye.

Ati “Muganga icyo yakora buri gihe cyose , iyi umubyeyi tuvuze ngo aje kubyara,buriya ni umuntu uba uri hagati y’ubuzima n’urupfu.Icyo yakora ni ugukurikirana, kuko baba babizi, kugeza igihe abyariye.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Society of Obstetricians & Gynaecologists, Dr Victory Mivumbi ,ayagarutse ku bikunze gutera imfu z’ababyeyi ari nabyo muri iyi nama biganirwaho.

Ati “Ubusanzwe ababyeyi bacu bicwa ni kuva mu gihe bamaze kubyara.Icyo kintu gifite uruhare rungana na 33%.Ikindi bicwa na infection mu gihe babazwe, ikindi  ni ukugira umuvuduko w’amaraso mu gihe umubyeyi atwite.”

Dr Mivumbi avuga ikibazo cy’ababyeyi bapfa babyara ari kimwe mu bihangayikishije mu Rwanda.

Ati “Ubundi umuntu utanga ubuzima ntabwo yagombye gupfa.Iyo urebye imibare usanga ikiri hejuru kuko  turacyafite ababyeyi 203 bapfa ku bana 100.000 bavuka. Iyo urebye mu mwaka 2000 twari dufie 1071 bapfa babyara ,2005 baragbanutse bagera kuri 750 ,mu 2010 400 mu 2023 bageze kuri 203. Urumva ko turacyafite ikibazo kuko nta muntu wagombye gupfa abyara.”

- Advertisement -

Dr Mivumbi avuga ko nyuma y’iyi nama hazafatwa ingamba zigamije kurinda ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Minisitiri w’Ubuzima ,Dr Sabin Nsanzimana avuga ko mu rwego rwo kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara bateganya gutanga amahugurwa ku baganga no kongera ibikoresha ku mavuriro birimo n’imbangukiragutabara.

Iyi nama yitabiriwe n’abandi baturutse mu bindi bihugu birimo Canada,Kenya n’ahandi

UMUSEKE.RW