Abangavu n’ingimbi bakabakaba 600 biga mu mashuri yisumbuye bafite impano mu mikino itandukanye, bitabiriye irushanwa rigamije gukomeza kuzamura no guteza imbere impano za bo.
Ni imikino yabaye ku nshuro ya mbere, yiswe “National Talent Day”, ibera mu Karere ka Huye tariki 2-3 Ukuboza 2023, ku bibuga n’ahantu hatandukanye muri gahunda ya Minisiteri ya Siporo yiswe “Isonga” ku bufatanye n’Ikigo cy’u Bufaransa cyita ku iterambere -AFD (Agence Française de Développement).
Aba bana bakinnye imikino itandukanye, bagaragaza impano bifitemo muri yo, hagamijwe kureba abeza kurusha abandi ngo bazabashe gukurikiranwa bafashwe kuzabyaza umusaruro impano bafite.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, avuga ko iri rushanwa babonye riri ku rwego rwiza, hari abo bagiye gukomeza gukurikirana nk’abafite impano, zikazamuka.
Agira ati “Ni gahunda y’imikino igamije guteza imbere impano z’abana. Twagira ngo turebe aho bageze, mu biruhuko binini tuzongera dukore izindi ‘Camps d’entraînement’, ayandi mahuriro yo kureba impano no kwitorezamo. Turakomeza tubahugure! Aho biga hari dufite abatoza dukorana babakurikirana, abahungu n’abakobwa. Tuzakomeza kuzana n’abatoza barebamo abafite impano kurusha abandi, kugira ngo babajyane muri gahunda zitandunye.”
Ku ruhande rw’abana bitabiriye iri rushanwa, bishimiye gukomeza kubona imikino izamura impano zabo ndetse no guhura na bagenzi ba bo baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bagakina.
Abatsinze muri iyi mikino ya “Talent day”, bose bahembwe ibikombe n’imidari bitewe n’imyanya bajeho ndetse n’imikino bakinaga.
Imikino itandatu yakinwe muri iyi gahunda yo gukomeza guteza imbere impano z’abakiri bato kuri iyi nshuro, harimo umupira w’amaguru, gusiganwa ku magare, gusiganwa ku maguru mu byiciro bitandukanye,imikino y’amaboko (Handball), (Volleyball) na Basketball.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW