Amanota y’ibyavuye muri ibi bizamini byo mu mwaka wa 2022-2023, yatangajwe kuri uyu wa 04 Ukuboza 2023, yagaragaje ko abahungu batsinze neza kurusha abakobwa, abanyeshuri basaga 300 ntibakora ikizami cya leta.
Aba ni abize amasomo y’Uburezi Rusange; Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro n’Inderabarezi Rusange,TCC.
Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA Dr Bahati Bernard yatangaje ko abanyeshuri bose biyandikishije gukora ikizamini cya leta bari 80,892 basozaga ikiciro cy’amashuri yisumbuye.
Muri aba, 80, 525, nibo babashije gukora ikizamini cya Leta. Ni ukuvuga abangana na 367 ntibakoze ikizami cya leta.
Abakandida biyandikishije gukora ikizami cya leta biga Uburezi Rusange ni 48.699. Abigaga Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro biyandikishije bari 28192, abiga amashuri y’Inderabarezi biyandikishije gukora ikizami cya leta ni 4001.
Ni mu gihe abakandida baba basanzwe bigira ku mashuri, mu biga Uburezi rusange abiyandikishije bari 46,654, aba tekiniki imyuga n’Ubumenyingiro bari 26 435.
Ni mu gihe mu biga Inderabarezi mu bari basanzwe bigira ku mashuri bari 3987.
Mu bakandida bigenga abiga mu burezi Rusange biyandikishije gukora ikizami cya leta bari 2045, mu mashuri ya Tekiniki,imyuga n’Ubumenyingiro bari 1687 naho mu Nderabarezi bari 14.
Dr Bahati Bernard avuga ko muri aba bakandida, abakobwa bakoze ikizamini cy’amashuri yisumbuye biga Uburezi Rusange bari 27382, abiga amashuri y’imyuga, tekiniki n’Ubumenyingiro bari 12966, naho abiga Inderabarezi ni 2293.
- Advertisement -
Abahungu biyandikishije biga Uburezi Rusange ni 21317, abiga Abigaga Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro ni 15226, abo mu Nderabarezi ni 1 708.
Mu masomo ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro abatsinze ni 97,5%. Abakandida b’abahungu barushije gato abakobwa kuko abahungu batsinze ni 97,7% kuri 97,5% b’abakobwa.
Dr Bati avuga ko abakandida bakoze ikizamini biga Uburezi Rusange ari 48 455 bangana na 99% nibo bakoze.
Muri abo bakoze ikizamini, 46 051, bangana na 95.4% nibo babashije kugera ku bipimo ngenderwaho by’imitsindire. Ni mu gihe abanyeshuri 4.9% ntabwo bageze kuri ibyo bipimo.
Abanyeshuri b’abahungu biga Uburezi Rusange batsinze neza kurusha bagenzi babo b’abakobwa kuko abangana na 96.8% batsinze, ni mu gihe ab’ababakobwa ari 93.6% ari bo babashije kugera ku bipimo ngenderwaho by’imitsindire.
UMUSEKE.RW