Afurika y’Epfo: Umuhanzi  Zahara wari icyamamare yapfuye

Umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo wari ukunzwe n’abatari bake, Bulelwa Mkutukana uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi  nka Zahara, yitabye Imana ku myaka 36.

Amakuru yemezwa na Minisitiri wa Siporo ,ubuhanzi n’Umuco, Zizi Kodwa, avuga ko yitabye Imana  mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya  10 Ukuboza 2023, aguye mu Bitaro biri Johannesburg .

Ati “ Mbabajwe n’urupfu rwa Zhara . Nihanganishije umuryango we n’  abakora mu ruganda rw’umuziki .

Akomeza agira ati “  Guverinoma iri kumwe n’umuryango we .Zahara na gitari ye , bashyize itafari ku muziki wo muri Afurika y’Epfo.

Amakuru avuga ko Zahara yajyanywe mu Bitaro mu cyumweru gishize, nyuma yo kwizihiza isabukuru y’amavuko, yabaye tariki ya 9 Ukuboza 2023.

Ni nyuma yo guhabwa inkwano n’uwari umukunzi we.

Muri Gicura nibwo umukuzi we engineer Mpho Xaba yari yamwambitse impeta ,amusaba ko yamubera umugore.

Amakuru kandi atangwa n’umuryango we  avuga ko yajyanywe kwa muganga igitaraganya, nyuma yo kumva ababara ingingo. Abaganga batangira kumwitaho ubwo.

Zahara yaherukaga mu Rwanda mu 2019 nyuma yo kuhaza mu 2018. Uyu muhanzi wari ufite imyaka 36 yari uwa gatandatu mu muryango w’abana barindwi.

- Advertisement -

REBA INDIRIMBO YE YAKUNZWE 

UMUSEKE.RW