Amagaju FC yinjije abakinnyi n’umutoza bashya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe iterwa inkunga n’Akarere ka Nyamagabe, Amagaju FC, yabonye abandi bakinnyi bashya n’umutoza bavuye mu gihugu cy’u Burundi.

Nyuma yo gutangira neza imikino ibanza ariko yagera hagati igatangira gutakaza, ikipe y’Amagaju FC yatangiye gushaka intwaro zizayifasha mu mikino yo kwishyura, kugira ngo izabashe gushaka imyanya myiza izatuma idasubira mu cyiciro cya Kabiri.

Mu gushaka izindi mbaraga zizayifasha, Amagaju FC yaguze abakinnyi babiri bashya barimo Loïc Shaban Rachid ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Abdel Mutumona Wakanda bakiniraga Lydia Ludic Burundi Académic Burundi FC [LLB Amapisiri FC] yo mu gihugu cy’ Burundi. Bombi, basinye amasezerano y’imyaka ibiri azabageza mu 2025.

Aba bakinnyi kandi bazanye n’umutoza Peter Ismaël uzaba ari umwungiriza wa Niyongabo Amars usanzwe ari umutoza mukuru w’Amagaju FC. Iyi kipe yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 11 n’amanota 17.

Peter Ismaël ni umtoza uzungiriza Niyongabo Amars
Loïc Shaban Rachid yaje kongera imbaraga muri iyi kipe
Abdel Matumona Wakanda ni umukinnyi mushya muri iyi kipe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW