Amerika yafatiye ibihano abarimo umuvugizi wa M23

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano abantu batandukanye bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibashinja guhungabanya umutekano no gufata abagore ku ngufu.

Muri abo barimo William Yakutumba, Willy Ngoma and Michel Rukunda.

William Yakutumba ni umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba za Mai Mai ubarizwa muri Kivu y’Amajyepfo, aho Amerika imushinja gufata abagore ku ngufu n’ibindi byaha.

Willy Ngoma uvugira umutwe wa M23 we ashinjwa guhungabanya umutekano n’uburenganzira bwa muntu.

Michel Rukunda akuriye umutwe wa Twirwaneho , nawe  yafatiwe ibihano, ashinjwa kwinjiza abana mu gisirikare, no kubashora mu ntambara.

Mu  bihano bafatiwe harimo ko abafite imitungo ifatirwa kandi bakumiriwe gukorera ingendo muri icyo gihugu.

Icyifuzo cya Amerika kandi ni uko batabwa muri yombi, bakaryozwa ibyaha bashinjwa.

Amerika isaba ko “ Hakoresha uburyo bwa Diporomasi n’inzira yemewe kandi ko bikwiye gufatira ibihano abashinjwa guhungabanya umutekano w’akarere.”

Amerika itangaza ko “izakomeza gushyigikira ko amakimbirane muri RDCongo arangira no gushaka igisubizo kirambye kandi abakoze ibyaha bakabiryozwa.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko gufatira ibihano aba, ari kimwe mu gushaka igisubizo mu gukemura amakimbirane muri RDCongo.

- Advertisement -

Amerika ifatiye ibihano aba bagabo, mu gihe muri RDCongo imirwano igikomeje hagati ya M23 ,FARDC n’indi mitwe ikorana na leta.

Muri RDCongo habarirwa imitwe isaga 100, igira uruhare mu gutuma iki gihugu kidatetekana.

UMUSEKE.RW