AS Kigali U20 yatangiye gutanga abakinnyi mu kipe nkuru [AMAFOTO]

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gushyiraho ikipe y’abato batarengeje imyaka 20 ya AS Kigali, ubu bamwe mu bakinnyi ba yo batangiye kwifashishwa muri bakuru ba bo bakina mu cyiciro cya mbere.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangije shampiyona y’abato batarengeje imyaka 20 mu bakobwa n’abahungu.

Ikipe ya AS Kigali, yahise itangiza ikipe y’abato batarengeje imyaka 20, yiganjemo abari hagati y’imyaka 15-18. Kuri ubu iyi kipe yatangiye kugaburira bakuru ba bo, kuko bamwe mu bakina mu kipe y’abato, batangiye kwifashishwa mu kipe nkuru.

Uwahereweho kwifashishwa mu kipe y’abakuru, ni umunyezamu, Itangishaka Cédric usanzwe ari umunyezamu ubanzamo mu bato. Uyu yifashishijwe ku mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze w’Igikombe cy’Amahoro, wahuje AS Kigali na Etincelles FC kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino warangiye ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, isezereye Etincelles FC ku giteranyo cy’ibitego 3-0 mu mikino ibiri. Uyu musore w’imyaka 18, yari mu bakinnyi bifashishijwe kuri uyu mukino.

Impamvu yatumye Itangishaka uzwi nka Shaiko yifashishwa, ni uko Kimenyi Yves yavunitse, Pascal akaba yari yahawe ikarita itukura ku  mukino ubanza wabereye i Rubavu, Cuzuzo Gaël akaba ari we munyezamu rukumbi iyi kipe yari isigaranye, maze umutoza w’abanyezamu ba AS Kigali, Ngirinshuti Benjamin ahitamo guha amahirwe uyu musore.

Ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ya AS Kigali, imaze gutsinda imikino ibiri muri ine imaze gukina ya shampiyona. Bisobanuye ko ifite amanota atandatu kuri 12. Ni iya gatatu mu itsinda rya Gatatu nyuma ya Bugesera ya mbere na Rayon Sports ya kabiri.

Cédric yagaragaje ko yishimiye guhabwa aya mahirwe
Itangishaka Cédric ubwo yarimo kwishyushya
Itangishaka yari yishimiwe na bose
Bakuru be bamweretse urukundo
Ni umusore wari wishimiwe na bakuru be
Itangishaka [wa kabiri iburyo] yari mu bifashishijwe ku mukino wa Etincelles FC
Cuzuzo Gaël yari yishimiye uyu musore muto

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW