AS Kigali yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports

Ikipe ya AS Kigali, yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, bituma iyigabanya umuvuduko w’intsinzi yari imaze ibona.

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza, hakomeje imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Ikipe yahombeye muri uyu munsi wa 14 wa shampiyona, ni Rayon Sports ikunzwe na benshi mu Rwanda nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-1.

Ni ibitego byatsinzwe na Erisa Ssekisambu ku munota wa 18 n’uwa 24. Kubona ibi bitego hakiri kare, byashyiraga ahabi ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Gusa Mbere y’uko igice cya Mbere kirangira, Muhire Kevin ku munota wa 44 yatsindiye ikipe ya Rayon Sports igitego kimwe, bituma bajya kuruhuka byibura bagabanyije umwenda w’ibitego.

Mu gice cya Kabiri, abarebye uyu mukino bibazaga niba koko ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, iri buze gucyura aya manota.

Gusa abarimo Bishira na bagenzi be, bimanye AS Kigali kugeza ubwo yegukanye amanota imbumbe y’umunsi wa 14 wa shampiyona.

Iyi kipe yahise igira amanota 14 iguma mu myanya itatu ya nyuma, mu gihe Rayon Sports yagumanye amanota 26 iguma ku mwanya wa Gatatu.

Ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yari imaze imikino igera kuri irindwi itabona amanota atatu imbumbe.

- Advertisement -
Ssekisambu yahesheje AS Kigali amanota atatu yuzuye
Ntacyo batakoze ariko amahirwe ntiyari ku ruhande rwa bo
Ntiwari umunsi mwiza kuri Luvumbu
Rucogoza Eriasa yacunganaga na Luvumbu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW