‘Bavuga badafite ibimenyetso’ NCHR ivuga kuri raporo za Human Right Watch

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda [NCHR], yavuze ko raporo zikorwa n’umuryango  Mpuzamahanga wita ku Burenganzira bwa muntu, Human Right Watch , zivuga ko mu Rwanda ubwo burenganzira buhutazwa, zikorwa zidafitiwe ibimenyetso kandi ari no gushaka kwivanga muri politiki z’ibihugu.

Ibi byatangajwe ubwo ku wa 9 Ukuboza 2023, hizihizwga isabukuru y’imyaka 75 ishize hemejwe Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu.

Mu bihe bitandukanye HRW yagiye isohora za raporo zinenga u Rwanda ko ruhutaza uburenganzira bwa muntu.

Raporo iheruka mu kwa Ukwakira 2023, igaruka cyane ku Banyarwanda baba mumahanga aho ivuga ko  “uRwanda rucecekesha abashaka kurunenga.”

Muri iyo raporo HRW ivuga ko “u Rwanda rukoresha uburyo bwo gushimuta abantu  ndetse ko hari n’ababurirwa irengero.”

Ni raporo itaravuzweho rumwe ituma Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda isaba ko yasesengurwa kuko ikubiyemo ‘Ibinyoma no gusebya u Rwanda.’

 Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda [NCHR], Umurungi Providence, yavuze ko raporo za Human Right watch zikorwa zidafitiwe ibimenyetso.

AtiNk’uhagarariye komisiyo,iriya ni imiryango mpuzamahanga idafite n’abakozi mu Rwanda, bagenda bavuga uko babitekereza.Ariko uburenganzira bwa muntu ni bumwe ku Isi yose.

Akomeza agira atiTuvuze kuri ziriya raporo zikorwa n’imiryango mpuzamahanga idakorera mu Rwanda, ntabwo navuga ko bafite ukuri, kubera ko kenshi bavuga n’ibintu badafite ibimenyetso, cyane usanga baba bafite intumbero (agenda) idafite guteza imbere uburenganzira bwa muntu ahubwo bivanga muri politiki no gushaka  gutandukira, bagire uko banenga politiki y’Igihugu.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera, Mbonera Théophille, yatangaje ko mu Rwanda uburenganzira bwubahirizwa kandi n’uwageragereje kubuhutaza, amategeko akurikizwa.

Ati “Ntitwavuga ko hari aho uburenganzira butubahirijwe ijana ku ijana.Aho uburenganzira butubahirijwe, itegeko ntiriceceka tuve ngo turatsinzwe ahubwo uwabuhungabanyije arakurikiranwa.”

Muri  raporo yo mu Kwakira 2023, HRW ivuga ko yabonye ibikorwa bibi byakorewe Abanyarwanda baba mu bihugu birimo Australia, Canada, France, Kenya, Leta zunze ubumwe za Amerika, Mozambique, Ububiligi, Ubwongereza South Africa, Tanzania, Uganda, hamwe na benewabo baba mu Rwanda.

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda kuri iyi raporo yatangaje ko HRW “ikomeje kugaragaza ishusho ncurano mbi ku Rwanda iba gusa mu bitekerezo byabo”.

Kuri iyi raporo, Yolande Makolo umuvugizi wa leta y’u Rwanda, yatangaje ku rubuga X – rwahoze ari Twitter – ko “bisa n’aho HRW ikomeje nkana guhindanya ukuri k’u Rwanda mu yindi raporo iyobya”.

UMUSEKE.RW