Burundi: Abaguye mu gitero cya RED Tabara bashyinguwe mu marira -AMAFOTO

Abarundi 20 baguye  mu gitero cyagabwe n’umutwe urwanya leta y’u Burundi, RED Tabara, bashyinguwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 26 Ukuboza 2023 mu marira menshi.

Ni igitero cyabereye  i Gatumba, hafi y’umupaka wa Repubulika ya RD Congo n’u Burundi.

Muri uyu muhango wari wahuruje imbaga, witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri ushinzwe umutekano mu gihugu, Martin Niteretse, wari uhagarariye guverinoma.

Wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyabereye muri paruwasi ya Gatumba mbere yuko bashyingurwa ahitwa Walobundo, mu zone ya Gutumba.

RED Tabara,yigambye igitero cyabereye ku mupaka uhuza RD Congo n’u Burundi  wa Vugizi, muri zone ya Gatumba.

Uyu mutwe uvuga ko muri icyo gitero cyaguyemo abasirikare ba leta icyenda(9) n’umupolisi.

RED Tabara  inavuga ko yambuye intwaro ingabo z’u Burundi zirimo ebyiri  za Kalachnikov AK-47 n’imwe ya FM Kalachnikov.

 

- Advertisement -

AMAFOTO (SOS MEDIA BURUNDI)

UMUSEKE.RW