Gitifu  yakoze impanuka ikomeretsa abanyeshuri icyenda

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama,wo mu Karere ka Ngoma, Mapendo Gilbert, yakoze impanuka, igwamo umwana w’imyaka itandatu  ndetse n’abandi icyenda barakomereka.

Abo bari abanyeshuri icyenda bo ku bigo bya GS Nyagasambu na E.M.L.R Christians School, n’umugenzi umwe, bagenderaga iruhande rw’umuhanda mu nzira y’abanyamaguru.

Uwitabye Imana yitwa Umukundwa Brenda Kell w’imyaka itandatu.

Abakomeretse  ni Uwodukunda Daria w’imyaka  16 , Birahamye Pacifique w’imyaka 18, Iduhoze Ingabire Josianne w’imyaka 12, Cyubahiro Frank w’imyaka 7, Umukundwa Liliane w’imyaka 7, Gisubizo Frank w’imyaka 17, Iranzi Era w’imyaka 5, Niyomwungeri Prince w’imyaka 10 , na Nyiransabimana Denyse w’imyaka  18.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023, ibera mu Mudugudu wa Gasiza,Akagari ka Bisenga,Umurenge wa Rusororo,Akarere ka Gasabo.

Mapendo Gilbert, yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota RAV4 RAC777E, yavaga i Kigali yerekeza i Rwamagana.

UMUSEKE wamenye amakuru ko yageze  i Rusororo, mu gisate cy’umuhanda cy’iburyo bwe yagenderagamo ajya mu gisate cy’ibumoso bwe agonga abanyamaguru icyenda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye UMUSEKE ko impanuka yatewe n’ubusinzi bw’uwari utwaye ikinyabizia.

Ati “Guta umuhanda,akagonga abantu, hashobora kuba harimo n’ubusinzi.”

- Advertisement -

ACP Rutikanga Boniface yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati “Ubuzima bw’abantu burahenze kandi buranababaza. Iyo umuntu abuze ubuzima, iyo amugaye. Ni byiza ko hari imyanzuro tugomba gufata. Gutwara ikinyabiziga kitaringaniye,ku muvuduko,umuntu yanyweye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge, kugenda utubahiriza amategeko. Twongera kubasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda

Umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu, mu gihe wari utegerejwe mu buruhukiro.

Ni mu gihe abakomeretse bajyanwe ku Bitaro bitandukanye by’ahabereye impanuka.

Gitifu Mapendo Gilbert afungiye kuri sistasiyo ya Polisi ya Rusororo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW