Hagaragajwe uko umugore agorwa no kugerwaho n’amazi ,isuku n’isukura ‘WASH’

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umuryango utari uwa leta,Rwanda Young Water Professional (RYWP) utangaza ko umugore akigorwa no kugerwaho n’amazi,Isuku n’isukura, bitewe n’icyuho kiri mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.

Ibi babigarutseho ubwo ku wa 21 Ukuboza 2023, hasozwaga amahugurwa y’iminsi ibiri (20-21 Ukuboza 2023), ku bijyanye no kubungabunga ikirere,amazi,isuku n’isukura ariko uburinganire nabwo budasigaye.( Gender-sensitive and Climate-resilient WASH)

Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango  Rwanda Young Water Professional (RYWP), ku bufatanye na WaterAid n’Akarere ka Bugesera.

Nishimwe Lita ni Impuguke ku bijyanye n’ amazi, isuku,n’isukura,(WASH)  muri Rwanda Young Water Professional (RYWP).

Asobanura ko usibye ikiciro cy’abanyamakuru cyahuguwe, bafite gahunda yo gutanga amahugurwa ku baturage,ku bayobozi,by’umwihariko abagore ari nako babasobanurira icyuho kiri ku buringanire hagati y’umugore n’’umugabo mu bijyanye amazi,isuku n’isukura.

Ni umushinga uzakorwa mu Mirenge yose y’Akarere ka Bugesera, ukazarangira muri Mata 2024.

Nishimwe Lita asobanura ko uyu mushinga uzarushaho kuzamura imyumvire  ku baturage ku bijyanye n’amazi,isuku n’isukura mu karere ka Bugesera, babasha kwikorera ubuvugizi.

Nishimwe akomoza ku cyuho ku buringanire hagati y’umugabo n’umugore mu bijyanye n’amazi ,isuku n’isukura, yavuze ko by’umwihariko umugore agihura n’ibibazo bitandukanye .

Ati “Abagore kenshi ntabwo baba bafite ijambo n’uburyo bakwivugira ku bijyanye n’amazi,isuku n’isukura.Turagira ngo umugore abashe kwikorera ubuvugizi muri ibyo by’ibanze.”

- Advertisement -

Asobanura ko hari ubwo umugabo ajya guhahira urugo, umugore agasagara arwana n’imirimo yo mu rugo bityo bikaba imbogamizi kuri we kubona amazi, kwita ku isuku n’isukura.

Ikindi akomozaho n’ibijyanye no mu gihe bari mu kwezi ku umugore( imihango)asabwa gukoresha amazi, by’umwihariko abatuye ibice by’ibyaro bikaba byabagora kuyageraho kubera ko hari ubwo aba adahari cyangwa bagakora urugendo rurerure bajya kuyashaka.

Jeanine KABANYANA, uhagarariye WaterAid Rwanda , yashimye umuhate wa Rwanda Young Water Professional yateguye amahugurwa, azarushaho gukangurira abantu kumenya ibijyanye n’amazi ‘isuku n’isukura.(WASH)

Viateur NDAYISABYE,ukuriye ishami rishinzwe ubuzima,amazi isuku n’isukura mu karere ka Bugesera, avuga ko hari imishinga bari gukorana na WaterAid mu kugeza amazi ku baturage ku buryo mu myaka itanu abaturage  bose baba bafite amazi ,isuku n’isukura.

Ati “Umuturage w’Akarere ka Bugesera, turi gukora ibishoboka byose ngo mu myaka itanu azabe afite amazi,afite isuku n’isukura(Toilette,kandagira ukarabe, n’ibindi.)

Avuga ko ku bufatanye na Water Aid hari umushinga uri gukorwa wo kugeza amazi mu Mirenge ya Mwogo,Rweru, na Juru.

Kugeza ubu akarere ka Bugesera kageze kuri 82% mu kugeza ku baturage amazi.

Nishimwe Lita asobanura ko abagore ari bamwe mu bagorwa no kubona amazi ,isuku n’isukura
Abanyamakuru basuye umwe mu mishinga izageza ku mazi ku baturage b’Akarere ka Bugesera
Abanyamakuru bahuguwe ku bijyanye n’amazi,isuku,isukura

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW