Hariho n’iyo yakoreye Perezida Kagame! Muyango agiye kumurika ‘Album’ Imbanzamumyambi

Muyango Jean Marie ufatwa nk’umuhanga mu muziki w’u Rwanda, agiye kumurika Album ye ya kane, yise’Imbanzamumyambi, yitiriye ikivugo cye.

Kuri iyo Album ateganya kumurika ku wa 24 Ukuboza 2023, kuri Kigali Conferenze and Exhebition Village, hamenyerewe nka Camp Kigali, hariho indirimbo zitandukanye, ziriho n’iyo yakoreye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ni indirimbo yise ‘Karame Uwangabiye’ akaba yarayisubiyemo afatanyije n’abahanzi barimo Masamba Intore,Jules Sentore, Juno Kizigenza,Nirere Shanel,Yvan Ingenzi,Mani Martin,Yvan Muzik,Isonga Family.

Muri aba harimo n’abo bazafatanya n’itorero Inganzo Ngari mu kumurika iyi album, Imbanzamumyambi’ iriho indirimbo zigera kuri 12 .

Muyango yasobanuye ko guhimbira indirimbo Perezida Kagame ari uko hari byinshi amaze kugeza ku banyarwanda, byakoze ku mutima we.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023,Muyango Jean Marie, abajijwe uruhisho afitiye abazitabira igitaramo cyo kumurika iyi album yagize ati “Icyo tubategurira ni igitaramo, ndibwira ko kizgenda neza,Imana izabijyamo.Mbijeje niba muzaza mu gitaramo, muzataha munezerewe. Ni byinshi muzabona mutari muzi.Nzaba nkorana n’abato, muzaryoherwa cyane.”

Nahima Serge Umuyobozi w’Itorero Inganzo, yavuze ko banezerewe kuzaboneka mu gitaramo, baririmbana n’umuhanzi Muyango.

Ati “Dutewe ishema no kuba mu gitaramo cy’umuhanzi w’inarararibonye,umuhanzi dufataho akarorero.Ni ibintu by’agaciro.Twese abakunzi ba Muyango, uriya munsi uzaba ukomeye.Turiteguye kuzashimisha abazitabira igitaramo.”

Album ’Imbanzamumyambi, ni yo ya mbere asohoye atari kumwe ‘n’itorero ’Imitari’ bakunze gukorana mu bihe byashize.

- Advertisement -

Uyu musaza wihebeye umuco gakondo  afite uduhigo dutandukanye. Yegukanye ibihembo bitandukanye birimo n’ igihembo Prix découvertes [gitangwa na RFI] mu 1989.

Mu Rwanda aheruka guhabwa igihembo na Isango na Muzika Award ,kikaba ari na cyo cya mbere yaherewe mu Rwanda. Ni igihembo cy’umunyabigwi [Life Time Achievement Award] “.

Uyu musaza amaze imyaka 27 atoza Itorero ry’Igihugu “Urukerereza”.

Serge(Uri iburyo) ubarizwa mu Itorrero Inganzo Ngari nawe avuga ko biteguye guha abantu ubunani abakunzi b’imbyino nyarwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW