Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukuboza  2023 ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanutse , aho lisansi yavuye 1,822frw, igashyirwa ku 1639 Frw kuri litiro, naho mazutu litiro iva ku 1662 Frw  igashyirwa 1,635 frw kuri Litiro.

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe kugenzura imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro ruvuga ko ibi  bishingiye ku ihindagurika ry’ibiciro bikomoka kuri peterori riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Mu itangazo ry’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe kugenzura imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro(RURA) rwamenyeshe Abanyarwanda bose ko ibiciro byashyizweho ari iby’amezi abiri ari imbere.

RURA itangaza ko bizatangira gukurikizwa guhera ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023 saa sita (12h00).

UMUSEKE.RW