Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta FARDC yasubukuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu i Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo, nk’uko abahatuye babyemeza.
Umwe mu banyamakuru bigenga ukorera i Goma yabwiye UMUSEKE ko abaturage bo muri Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo barimo kuva mu byabo bahunga iyi mirwano iri mu birometero bicye uvuye mu Mujyi wa Goma.
Sosiyete Sivile ya Nyiragongo ivuga ko inyeshyamba za M23 arizo zateye mbere ibirindiro by’ingabo za leta nyuma y’agahenge k’amasaha 72 katangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa mbere.
Ku rundi ruhande FARDC yashinje umutwe wa M23 kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano mu gihe cyayo masaha yatangajwe.
Umutwe wa M23 binyuze kuri Perezida wawo, Bwana Bertrand Bisimwa, wavuze ko FARDC n’abo bafatanyije ari bo batangije imirwano irasa ibirindiro byabo.
Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa X yagize ati “Ibi ni ukurenga ku ihagarikwa ry’imirwano ryasabwe n’umuryango mpuzamahanga, ku bushake bw’Abanyamerika, kugira ngo ikibazo gikemuke mu mahoro. “
Bisimwa yavuze ko ibyakozwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bigamije kudurumbanya no kuburizamo icyafasha guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Agahenge k’amasaha 72 kari katangiye kubahirizwa ku gicamunsi cyo ku wa mbere hagamijwe koroshya gahunda yo kuva mu birindiro kw’Ingabo zari mu bice bya Mushaki, Kirolwire na Kitchanga.
- Advertisement -
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW