Ingabo z’u Burundi na Uganda zahawe igihe ntarengwa zikava muri Congo

Umutwe w’ingabo z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba zari zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (EACRF), uvuga ko ingabo z’u Burundi n’iza Uganda zizaba zamaze kuva muri icyo gihugu bitarenze ku itariki ya 7 Mutarama  umwaka utaha.

Ibi bibaye nyuma yuko leta ya DR Congo yanze kongerera igihe ubu butumwa, ivuga ko nta musaruro bwatanze. Igihe cyabwo cyarangiye kuri uyu wa gatanu.

Mu itangazo yasohoye uyu munsi, EACR  ivuga ko bagaba b’ingabo bahuriye mu nama idasanzwe ku wa gatatu, bemeza gukurikiza icyemezo cya leta ya DR Congo cyuko izo ngabo ziva mu burasirazuba bw’igihugu.

EACRF ivuga ko abasirikare 300 ba Kenya bamaze kuva muri icyo gihugu, mu ntangiriro y’icyo gikorwa.

Bitarenze kuri uyu wa gatanu, iryo tangazo rivuga ko Sudani y’Epfo iba yamaze gucyura abasirikare bayo 287.

Iryo tangazo kandi rivuga ko nyuma yaho, abasirikare basigaye ba EACRF, barimo ab’u Burundi n’aba Uganda, bazakomeza kuva muri DR Congo hamwe n’ibikoresho byabo.

Rivuga ko abasirikare ba Uganda bazakoresha inzira yo mu kirere, mu gihe abasirikare b’u Burundi bazakoresha inzira yo ku butaka, guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Ukuboza (12) kugeza ku itariki ya 7 Mutarama 2024.

Abo mu biro bikuru by’ingabo za EACRF ni bo bazava muri DR Congo bwa nyuma, nkuko iryo tangazo ribivuga.

Ingabo za EACRF zivuga ko muri iki gihe zirimo kuva muri Congo, leta yazijeje umutekano n’ubufasha zicyeneye mu gihe zerekeza mu bice byo guhagurukiramo, ari byo ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, no ku mipaka.

- Advertisement -

Byitezwe ko ingabo z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) zijya muri DR Congo gufasha iki gihugu kurwanya umutwe wa M23.

Hagati aho imirwano irakomeje mu Burasirazuba bwa Congo hagati ya M23 na FARDC n’indi mitwe.

Uyu mutwe uheruka gutangaza ko wafashe agace ka Mushashi gaherereye i Masisi.

UMUSEKE.RW