Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yatangije icyumweru cyahariwe Uburenganzira bwa Muntu

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu rwego rwo guhugura no kongera kwigisha no gusobanura neza Uburenganzira bwa Muntu, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yiyemeje kuzajya mu Ntara zitandukanye guhugura ingeri z’abantu batandukanye mu Cyumweru cyahariwe Uburenganzira bwa Muntu.

Kuri iki Cyumweru ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, yatangije icyumweru cyahariwe Uburenganzira bwa Muntu kizamara iminsi 10 izakorwamo ibikorwa bitandukanye.

Ni Icyumweru cyatangijwe na Siporo Rusange (CarFreeDay) isanzwe ikorwa mu Cyumweru cya Mbere n’icya Kabiri bya buri kwezi.

Ubwo yatangizaga iki Cyumweru kizarangwamo ibikorwa bitandukanye bizibanda ku gusobanurira neza abaturage Uburenganzira bwa Muntu, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yavuze ko mu byo bazibandaho muri iyi minsi 10, harimo no gusobanura neza aho Uburenganzira bwa Muntu butangirira n’aho burangirira.

Ati “Icyo dukangurira Abanyarwanda ni uko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we. Uburenganzira bwanjye burangirira aho ubw’undi butangirira. Ni ukuvuga kubahana, kubana mu Mahoro. Turabibutsa kandi ko hari inzego zishinzwe kubarengera.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kimwe mu bintu bituma Uburenganzira bw’abana buhonyorwa, harimo amakimbirane mu miryango ariko kandi ko bagiye kubashyira umwotso bakigisha Uburere Mboneragihugu bahereye mu mashuri.

Ati “Muri iyi minsi 10 dufite gahunda yo kujya mu mashuri, kugira ngo abana bazamuke bazi ubwo bumenyi kuko ni bo Rwanda rw’ejo. Ni na bo bazaba barengera ubwo burenganzira. Tuzakora ibiganiro mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza.”

Umurungi yakomeje avuga ko bazanifashisha Inteko z’Abaturage zisanzwe zikorwa mu Gihugu hose buri wa Kabiri, bagacishamo ubutumwa bugaruka ku burangenzira bwa Muntu.

Mu bizagarukwaho kandi, hazumvwa ibibazo by’abaturage mu Ntara zitandukanye, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye ku iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu.

- Advertisement -

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, ivuga ko mu byo yishimira, harimo kuba mu Rwanda nta amoko akihavugwa. Ikirenze kuri ibyo ni Umutekano Abanyarwanda bafite.

Ikindi bavuga bishimira, ni Iterambere n’Uburenganzira by’Umugore mu Rwanda kuko atari ko byahoze.

Ni Icyumweru cyatangijwe na Siporo Rusange ngarukakwezi
Ni gahunda yitabiriwe n’inzego zitandukanye
Abayobozi batangije Icyumweru cyahariwe Uburenganzira bwa Muntu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW