Umutwe wa M23 watangaje ko ufite ibimenyetso simusiga ko umutwe ingabo za leta,FARDC ikorana bya hafi n’umutwe wa FDLR,kandi ko bakomeje ibikorwa byibasira abaturage.
Ibi bikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye, uvuga ko amahanga akomeje kurebera ibikorwa bihutaza abaturage bikorwa na guverinoma ya Congo.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka,uvugira uyu mutwe mu bya Politiki, avuga ko ushimira akazi kakozwe n’ingabo z’Akarere,EACRF,kandi wifuza ko izi ngabo zakomeza akazi zahawe zo kugarura amahoro muri Congo.
Lawrence Kanyuka avuga ko igiteye inkeke ari ukuntu ingabo za leta FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR ,abacanshuro,ingabo z’u Burundi, bakomeje kurwanisha ibitwaro biremereye n’indege , barasa ibirindiro byose bya M23 n’abaturage bakabigenderamo.
M23 ivuga ko ibyo byiyongeraho ko ifite ibimenyetso simusiga ko FDLR ikorana bya hafi na FARDC.
Lawrence Kanyuka Ati “Turashaka gutangariza imiryango yo mu gihugu na mpuzamahanga ku kinyoma cya leta ya Conggo ko yahagaritse imikoranire na FDLR.”
Akomeza gira ati “Dufite ibimetso simusiga bivuguruza guverinoma ya Congo.Guverinoma ya Congo iracyakorana na FDLR kandi ni bamwe mu bateye ibirindiro byacu no mu bice bituwe n’abaturage.”
M23 ivuga ko mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye I Bujumbura ku wa 4 Gashyantare 2023,yasabwe guhagarika imirwano ndetse no kureka uduce yari yarafashe, hakajya ingabo z’Akarere , ibyo yabikoze ariko RDCongo yakomeje ‘kuvunira ibiti mu matwi.’
Lawrence Kanyuka uvugira uyu mutwe akavugako bazakomeza kurinda abaturage no guharanira amahoro.
- Advertisement -
Hari hashize iminsi FARDC isabye abasirikare kutagirana imikoranire iyo ari yo yose na FDLR .
Kuri iri tangazo,ntacyo leta ya RDCongo iragira icyo ivuga kuri ibi birego bya M23.
Uyu mutwe mu bihe bitandukanye wakomeje gusaba leta ya Congo kujya mu biganiro nawo ariko RDCongo yo ikavuga ko itaganira n’’umutwe yita ko ari uw’iterabwoba.
UMUSEKE.RW