‘Master Fire’ wari umaze hafi ½ cy’ubuzima bwe yiga Kaminuza yayisoje

Master Fire ni izina ry’ubuhanzi, ubusanzwe yitwa Hakizimana Innocent, ari mu byishimo nyuma y’uko ageze ku ntego ye, aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023 yitabiriye ibirori byo gusoza kaminuza,(Graduation) muri Kaminuza y’Ubugeni n’Ikoranabuhanga ya Byumba (University of Technology and Arts of Byumba UTAB.

Masterfire wavutse  mu 1983, hafi ½ cy’ubuzima bwe akimaze muri Kaminuza, aho abenshi bemeza ko ariwe muntu uciye agahigo ko kwiga muri Kaminuza igihe kirekire, dore ko yatangiye amasomo ya Kaminuza afite imyaka 22, akaba ageze ku musozo wayo afite imyaka 40.

Uyu mugabo yagiye agongwa n’imyitwarire ye muri sosiyete andetse akaza no kujyanwa IWAWA kugororwa.

Mu byishimo byinshi  mu birori bya’graduation” yagize ati Ndashima uwiteka gusa. Uwiteka ni umwami w’amahoro kandi arasubiza.”

Uyu mugabo avuga ko yize ingufu zisubira ndetse ko yiteguye kubyaza umusaruro amasomo yahawe.

Ati “ Nize ingufu zisubira,nshobora gucukura umuriro mu nda y’Isi,umuyaga, amazi,ibyo ndabizi .

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya UTAB,Padiri Munana Gilbert ,yasabye abarangije guhesha isura nziza iyi kaminuza

Ati “Ntabwo uburezi uyu munsi ari uburezi bwo mu kirere, ni uburezi bugamije ubukungu. (…) icyo kintu kigomba gushingira ku ndangagaciro , abakuru cyangwa bagenzi babo bageze muri sosiyete bakababwira uko bimeze , aho bagiye ariko bagahabwa n’impanuro y’ikigo cyabo cyabareze.”

Master fire ni umwe mu bantu  basaga 700 bari bamaze igihe  biga uburezi, imibereho myiza,amajyambere, ubuhinzi bwo kurengera ibidukikije n’ingufu zisubira muri UTAB.

- Advertisement -

Master Fire yatangiye Kaminuza bwa mbere mu mwaka wa 2006 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye mu mwaka wa 2007 yinjira mu buhanzi, aramamara cyane  cyane mu njyana ya Hip Hop.

Mu mwaka wa 2008 yaje kugaragaza imyitwarire mibi  bituma ahanishwa kumara imyaka ibiri atiga muri Kaminuza.

Yasubiye kwiga mu mwaka wa 2011 ariko aza kujyanwa i Iwawa na bwo bivugwa ko ari ukubera ikibazo cy’imyitwarire, avuyeyo asanga yirukanwe muri Kaminuza.

Mu 2017 yahise ajya kwiga muri UTAB ibarizwa mu Karere ka Gicumbi, akaba yigagamo ibijyanye n’Ingufu zisubira.

Mu 2021 nibwo yari gusoza Kaminuza nk’umwe mu banyeshuri bari bamaze imyaka ine bayigamo, gusa byaje kwanga biturutse ku myenda yasanzwe afite, bimusaba kujya gushaka ibyangombwa kugira ngo FARG imwishyurire.

Mu 2022 imaze kumwishyurira binyuze muri MINUBUMWE, yasanze hari amasomo atari yarangije neza abanza kuyiga, bituma ashyirwa ku rutonde rw’abasoza kaminuza muri uyu waka wa 2023.

TUYISHIMIRE  RAYMOND/UMUSEKE.RW