Mohamed Salah yongeye kunengwa azizwa kwifuriza Abakirisitu Noheli nziza

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ya Misiri na Liverpool yo mu Bwongereza, Mohamed Salah, yongeye kunengwa ku yindi nshuro azizwa ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yifuriza Abakirisitu Noheli nziza kandi we ari umuyoboke w’idini ya Islam.

Ku wa mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023, wari umunsi abayoboke b’idini ya Gaturika mu bice bitandukanye by’Isi, bizihije Noheli nk’umunsi bafata ko ukomeye mu myemerere ya bo ndetse bahamya ko ari wo munsi Yezu cyangwa Yesu yavutseho.

Mohamed Salah usanzwe uzwiho kwifatanya n’abizihiza Noheli, yifashishije ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, maze yifuriza Noheli nziza abayemera ariko kandi avuga ko ari umunsi w’agahinda bitewe n’abantu bari kwicwa muri Gaz bazira intambara ya Israël n’mutwe wa Hamas.

Akimara gushyiraho aya magambo, bamwe mu bafana bamusubije bamushimira ko yifatanyije na bo ariko abandi bavuga ko batangajwe no kubona umuyoboke wa Islam wishimira akanemera Noheli.

Umwe ati “Biteye isoni mu Isi y’abaslam.”

Undi ati “Mohamed Salah ntabwo ibi bisobanutse. Uri umuslam ntabwo uri umukirisitu. Noheli yacu iba muri Mata. Bigutere isoni.”

Undi yagize ati “Nyuma y’ubu butumwa, sinshobora kongera kukubona nk’umuntu mfatiraho ikitegererezo. Wantengushye. Niba udasibye ubu butumwa, ngomba kureka kugukurikira.”

Uyu rutahizamu wa Liverpool, kenshi iyo bigeze tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka, atanga ubutumwa bwifatanya n’abizihiza Noheli n’ubwo we asengera mu idini ya Islam.

Mohamed Salah ni umwe mu beza Liverpool ifite

- Advertisement -

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW