Muhanga: Abasigajwe inyuma n’amateka babyariye iwabo babayeho nabi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Bavuga ko ubukene aribwo ntandaro y'ibibazo bibugarije
Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo bavuga ko ubukene, ubushomeri gucikiriza amashuri bibugarije, bagasaba inzego z’ubuyobozi kubafasha kubona igishoro cyangwa bagasubizwa mu mashuri y’Imyuga.
Abagaragaje ko bugarijwe n’ibibazo birimo ubukene, ubushomeri ni bamwe mu bakobwa babarizwa mu miryango amateka yerekana ko basigajwe inyuma bo mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Gitarama Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Muri uyu Mudugudu batuyemo harimo abarenga 20 barimo abangavu, abandi babyara bafite imyaka 18 kugeza ku myaka 20 y’amavuko bose bagiye bacikiriza amashuri.
Mu bavuganye na UMUSEKE bavuga ko ubukene aribwo bwatumye bava mu mashuri ababyaranye nabo bakabashukisha amafaranga y’intica ntikize bakemera gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bakisanga batwite.
Nikuze Laetitia umaze ibyumweru bitatu abyaye, avuga ko  kugira ngo abone icyo arya bisaba ko umubyeyi we (Maman) aca incuro akayisaranganya abantu 7 bo mu muryango.
Ati “Hari ubwo umubyeyi wacu abura akazi, uwo munsi tuba tuzi ko tubwirirwa tukanaburara.”
Nikuze  avuga ko abonye igishoro cy’ibihumbi 300frw yacuruza kandi agatunga umwana we n’abavandimwe.
Ati “Ntabonye igishoro bamfasha kwiga imyuga kuko niwo mwuga utuma umuntu abona akazi kamutunga bitamutwaye imyaka myinshi.”
Marie Chantal avuga ko  ikibazo cy’Iimibereho agihuje na bagenzi be bose baturanye.
Avuga ko  kuburara no kubwirirwa bibabaho inshuro nyinshi mu kwezi.
Akavuga ko mu mpeshyi Mudugudu yaje kubabarura abizeza ko bagiye guhabwa amafaranga yo kwivana mu bukene, barategereza amaso ahera mu kirere.
Ati “Njye mbonye igishoro cy’ibihumbi 200 Frw nakora kandi nkunguka.”
Abo bose bavuga ko imiryango yabo ifite ubukene bukabije ikaba itabona ibitunga abari mu rugo bose.
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yabwiye UMUSEKE ko hari gahunda yo gusubiza mu mashuri abayacikirije bafite imyaka mike y’amavuko.
Mugabo akavuga ko abo babyariye iwabo bazabigisha Imyuga kugira ngo babashe kwihangira imirimo.
Ati ”Iyo gahunda yo kwigisha Imyuga ababyariye iwabo twarayitangiye, kuko hari abo tumaze guha ibikoresho”.
Yavuze ko muri gahunda ya Leta yo gukura mu bukene abaturage, buri wese azajya afashwa bitewe n’ibyo ibarura bakoze rigaragaza.
Imiryango abo bakobwa babyariye iwabo bakomokamo imyinshi muri yo yari yarorojwe amatungo manini barayagurisha.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ibarura baherutse gukora ari irigamije kuvana abaturage mu bukene, bukavuga ko atariryo guha abo baturage amafaranga.
Bavuga ko ubukene aribwo ntandaro y’ibibazo bibugarije
Nikuze Laetitia umaze ibyumweru bitatu abyaye avuga ko abonye 300frw yacuruza kandi agatunga umwana we
Bane mu barenga 20 babyariye iwabo bavuga ko Ubukene, Ubushomeri gucikiriza amashuri bibugarije
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga