Musanze: Gusangira iminsi mikuru n’abarembeye mu bitaro babigize umuco

Bamwe mu barwayi batishoboye bamaze igihe kinini mu Bitaro bya Ruhengeri basogongejwe ku minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, basagwa n’ibyishimo babifata nk’igihango kigaragaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

 

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2023, kigizwemo uruhare n’umuryango w’abagiraneza “One Love” bishyize hamwe bakora ibikorwa byo kwita ku barwayi batishoboye bamaze igihe mu Bitaro batagira ababasura.

 

Hari abo bishyuriye ubwisungane mu kwivuza, kwambika ibitenge ababyeyi n’imyenda y’abana babo, guha impano abana bato baharwariye, kubaha amafunguro n’ibikoresho by’isuku n’ibindi.

 

Nyirakababaro Madeline ni umwe muri bo yagize ati” Ibimbayeho birandenze mbonye igitenge imyenda n’ibyo gufatiramo umwana, nari narabyaye ntagira ikintu na kimwe cy’umubyeyi wabyaye kubera umuruho n’ibibazo, sinagemurirwaga nsangira n’abo bagemuriye, mbonye amashuka yo kuryamamo, mbese biziye rimwe rwose Imana ihe umugisha aba bagiraneza bampojeje amarira, uyu ni umuco ukwiye kuranga umunyarwanda wese bikaba igihango cy’ubumwe bwacu”.

 

Mukamusoni Beatrice nawe ati “ Maze amezi atandatu ndwaje umwana uburwayi bukomeye, nta cyizere cy’uko kuri Noheli tuzaba twatashye, ariko aba bana b’Imana barayiduhaye,  mituweli ndayibonye ubwoba bw’icyo nari kuzishyura burashize, bampaye n’ubundi bufasha narinkeneye cyane, turashima Perezida wacu watoje abanyarwanda ubumwe no kwita ku bababaye ngo badaheranwa n’amateka barimo Imana izamugende imbere natwe tumuri inyuma”.

- Advertisement -

 

Umuyobozi wa One Love ufasha abarwayi batagira ababitaho mu Bitaro bitandukanye, Uwimana Joselyne, avuga ko gufasha bidasaba ibya mirenge, ahubwo bisaba umutima w’impuhwe no kwishyira mu mwanya w’abababaye kugira ngo bifatanye nabo ntibaheranwe n’ibibazo.

 

Yagize ati” Ubusanzwe buri kwezi abarwayi nk’aba turabagemurira, ariko gusangira nabo Noheli na Bonane byo bikorwa buri mwaka, twambika ababyeyi babyaye n’abana babo, guha abana barembeye mu bitaro Noheli impano bazihabwa na bagenzi babo, kwishyura mituweri ku bazibuze, kwishyurira Ibitaro abananiwe kwishyura, kugaburira abashonje n’ibindi byinshi”.

 

Akomeza ati” Ntabwo tubikora kubera ko twe dufite amikoro arenze ahubwo ni umutima utabara no kwishyira mu mwanya w’abababaye tukifatanya nabo nk’uko Bibiriya ibivuga ngo tubabarane n’abababaye twishimane n’abishimye, nsabira umugisha ababigizemo uruhare”.

 

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr.Muhire Philbert avuga ko muri ibi Bitaro habamo abarwayi benshi bababaye bakeneye ubufasha, asaba n’abandi kujya barangwa n’uyu mutima ngo kuko igikorwa nk’iki kitarobanura ku butoni ari ikimenyetso cy’ubumwe bw’abanyarwanda.

 

Yagize ati“Bibafasha kubona byinshi bakenera nk’ibikoresho ndetse n’ibiribwa ariko nanone bibereka ko hakiri abantu bafite umutima wo gutekereza ku bafite ibibazo kuko n’uwo mutima ntugirwa na bose, ibi bishimangira ubumwe bw’abanyarwanda kuko ubu bufasha ntibutoranya kandi byerekana ukuzirikana kwahoranywe n’abanyarwanda.

 

Umuryango One Love ugizwe n’abasaga 150 umaze imyaka itandatu ukora ibikorwa byo gufasha abarwayi batishoboye batagira ababitaho kubera impamvu zitandukanye barwariye mu bitaro bitandukanye by’umwihariko mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho kuri iyi nshuro bishatsemo asaga miliyoni n’ibihumbi magana inani mu guha iminsi mikuru ya Noheli na Bonane abarwayi barwariye muri ibi bitaro.

Abarwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeli bahawe impano zitandukanye
Abahawe impano bashimye Imana n’abagiraneza bazibashyikirije
Abana bahawe Noheli
Gusangira n’abarwayi babigize igihango

 

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze