Ndayishimiye ku batinganyi “niba mu Burundi bahari bakwiye guterwa amabuye”

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yamaganye ku mugaragaro ubutinganyi, n’ibihugu bishaka ko bushinga imizi mu bihugu bya Africa.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuru uyu wa Gatanu, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ibihugu bikangisha guhagarikira imfashanyo abatemera ubutinganyi (abaryamana bahuje igitsina), bikwiye kuyireka.

Ati “Imfashanyo bazayitwime. Ndababwira ko niba usha kwikwegera umuvumo wemerera ababana bahuje ibitsina.”

Yatanze urugero ku isomo rya Bibiliya, avuga ko Imana yarimbuye Sodoma na Gomora kubera ubutinganyi bwahabaga.

Ati “Abo bantu tubabonye mu Burundi bakwiye kubajyana kuri Stade bakabatera amabuye, kandi nta cyaha baba bakoze.”

Yavuze ko Imana yaremye umugore n’umugabo ngo babyare bororoke.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko kwemera ubutinganyi no kubwanga ari nko guhitamo hagati y’Imana na Shitani, akavuga ko kubwemera ari uguhitamo Shitani.

Ati “Ubishaka azajye muri ibyo bihugu ahereyo.”

Amagambo Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis aherutse gutangaza asaba abaseseridoti ba Kiliziya Gatolika guha umugisha ababana bahuje ibitsina, yavugishije benshi ku isi ariko by’umwihariko muri Africa babyamaganiye kure.

- Advertisement -

IKIGANIRO NDAYISHIMIYE YAHAYE ABANYAMAKURU

UMUSEKE.RW