Nta muyobozi nzaha agahenge hakiri abana bafite imirire mibi- Mugabowagahunde 

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko nta gahenge azaha abayobozi by’umwihariko abafite aho bahurira n’imibereho myiza y’abaturage, mu gihe muri iyi Ntara hakigaragara ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Yabitangaje kuri uyu wa 27 Ukuboza 2023, mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi batandukanye bo Ntara y’Amajyaruguru, abafatanyabikorwa, abikorera, inzego z’ubuzima n’iz’umutekano, aho bareberaga hamwe ingamba zihariye zo gukemera iki kibazo n’ibindi bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Bimwe mu byaje ku isonga mu gutuma imirire mibi n’igwingira mu bana bato idacika harimo amakimbirane mu miryango, kutamenya gutegura indyo yuzuye, kutitabira gahunda zitandukanye ababyeyi batwite bagenerwa kwa muganga, imwe mu miryango itita ku bana babo bakigira mu mirimo batabagaburiye , abana bafite indwara zidakira bahora mu mirire mibi ndetse no kudakurikiza inama bagirwa, isuku nke ndetse n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yagaragaje ko abayobozi bashyizemo imbaraga iki kibazo cy’igwingira cyacika burundu, abaha umukoro cyane abafite mu nshingano kwita ku mikurire y’abana avuga ko atazigera abaha agahenge.

Yagize ati:” Birababaje kuba Intara zindi zirimo Amajyepfo zitaturusha ibyo kurya ariko zikaba zihagaze neza, bivuze ko bo ibyo bafite babitegura neza, ubu rero bayobozi muri hano by’umwihariko ba visi Meya mushinzwe imibereho myiza y’abaturage, nta gahenge ndabaha mu gihe dufite iki kibazo cy’igwingira mushyiremo imbaraga zikomeye bitari ibyo ntabwo mborohera.”

Iki kibazo kandi cyagarutsweho n’Umuyobozi mukuru w’ikigo mbonezamikurire y’abana bato NCDA, Ingabire Assumpta nawe wavuze ko hagiye gukorwa ubukangurambaga bwo gukomeza kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye kugira ngo hashakwe igisubizo kijyanye no kurandura igwingira mbishingiyeu bana, mu kwita ku minsi 1000 ya mbere y’ubuzima b’umwana n’umubyeyi.

Yagize ati:“Icyo twifuza ku bayobozi b’inzego z’ibanze twari kumwe hano ndetse n’abakozi bo mu bigo nderabuzima nuko bongera imbaraga mu guhashya ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana, kuko iyo urebye ababishyiramo ingufu bakabigiramo umwete , bakabyitaho umunsi ku munsi kugabanuka n’ibintu bishoboka, icyo tubasaba cyane ni ukwita ku minsi 1000 y’ubuzima bw’umwana kuva agisamwa kugeza yujuje imyaka ibiri, niho ushobora kugabanya byihuse ikibazo cy’imirire mibi.”

Yakomeje yibutsa ababyeyi bafite ubumenyi mu byo kwita ku buzima bw’abana kubishyiramo imbaraga no kubyitaho, kugira ngo bafatanye kurandura imirire mibi mu bana bato, anemeza ko hagiye kongerwa imbaraga mu gikoni cy’umudugudu aho nibura kizajya gikora buri kwezi ababyeyi bakigishwa uburyo bwo gutegurira abana babo indyo yuzuye.

Mu ntumbero Leta y’u Rwanda ifite nuko umwaka wa 2024 uzarangira umubare w’abana bafite imirire mibi n’igwingira bizaba bigeze kuri 19%, uvuye kuri 33% wariho mu mwaka wa 2020.

- Advertisement -

Mu Ntara y’Amajyaruguru, AKarere ka Rulindo kaza ku isonga mu kugira abana benshi bagwingiye kuko bagera kuri 30.3% ,Burera ifite 30.%, Musanze ifite 27.7%, Gicumbi ifite 27.1%, mu gihe Akarere gafite imibare mike ari Gakenke ifite 26.4%.

Inzego zose zirasabwa kurwanya imirire mibi
Guverineri Mugabowagahunde avuga ko imirire mibi igomba gucika mu Ntara y’Amajyaruguru
Abayobozi babwiwe ko nta gahenge bazahabwa hakiri imirire mibi mu bana

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW/ Amajyaruguru